Abakozi n’abakorerabushake 28 b’umuryango utabara imbare Croix-Rouge y’u Rwanda bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu bari kwigishwa guhangana n’ingaruka z’ibiza birimo gutabara abahungabanyijwe nabyo hamwe no gukumira aho bishobora kuba.

Croix Rouge y’u Rwanda ifashijwe n’urugaga rw’imiryango mpuzamahanga itabara imbabare ku isi (Federation International de Croix-Rouge et Croissant Rouge) barigisha abakozi n’abakorerabushake uburyo bahangana n’ibiza mu gihe biteye, bakaba bashobora gutabara abantu benshi.

Mu karere ka Rubavu aho bari kwigira, abakozi n’abakorera bushake ba Croix Rouge y’u Rwanda basuye imwe mu mirenge ikunze kugarizwa n’ibiza biterwa n’isuri n’imyuzure by’umugezi wa Sebeya bashobora kureba uburyo abaturage bangirijwe ibyabo.

Bashyira mu bikorwa ibyo bazamara icyumweru bigaho, bashoboye no guhura n’abaturage bangirijwe n’isuri, imyuzure n’imiyaga yagaragaye mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka aho mu kagari ka Kabirizi amazu arenga 15 yagurutse naho amahegitare menshi y’imyaka akarengerwa.

Abakozi Croix-Rouge baganira n’abaturage bahuye n’ibiza Nyundo na Rugerero

Abakozi Croix-Rouge baganira n’abaturage bahuye n’ibiza Nyundo na Rugerero

Abaturage basabye Croix-Rouge isanzwe ibafasha kongera kubaba hafi kuko bashobora no kuzahura n’ibibazo by’ibiribwa kubera imyaka yangiritse, guhura n’indwara kubera ubwiherero bwuzuye imyanda igasakara mu baturage hamwe n’ibizenga by’amazi byabaye byinshi imibu ikaba yakwiyongera.

Abaturage kandi bagaragarije Croix-rouge ko Ibiza bimaze iminsi bibibasira byangije imigezi y’amazi bakaba ntamazi meza bafite, bagirwa inama yo guteka amazi, kurwanya ibizenga no gukora imirwanya suri hamwe no guca inzira amazi anyuramo mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Dushime Dyrckx umuyobozi  wa Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu akaba avuga ko abaturage bagaragaza ibyo badashoboye ariko bashoboye gutera imbere ku myumvire, igikwiye ari ugukomeza kubaba hafi.

ubumenyi  butangwa buzatuma abaturage batabarwa ari benshi kandi vuba

ubumenyi butangwa buzatuma abaturage batabarwa ari benshi kandi vuba

Umurungi Angelique umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda ushinzwe imicungire y’ibiza akaba atangaza ko ubumenyi butangwa ku bakozi n’abakorera bushake ba Croix Rouge y’u Rwanda hamwe n’inzego z’umutekano na MIDIMAR bari guhugurwa n’impugucye zavuye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba na IFRC ngo buzatuma hafatwa ingamba zituma ubutabazi bugera kubantu benshi kandi vuba.

Cyakora ngo haratekerezwa n’uburyo hajya hakorwa ibikorwa byo guhangana n’ibyatera Ibiza aho gutegereza ko Ibiza biba, Dushime akaba avuga ko umugezi wa Sebeya wajyaga usenyera abantu ubu hari gutegurwa ingamba zo kwirinda ko wasenyera abaturage.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment