Urubyiruko 100 rushoje ingado rurasabwa guhinduka no guhindura iwabo

Umuyobozi w’akarere ka Burera arashishikariza urubyiruko rwo mu karere ka Burera rurangije ingando, bigiragamo kubaka ndetse no gukunda igihugu, guhinduka ndetse bagahindura n’iwabo bashyira mu bikorwa ibyo bakuye muri iyo ngando.

Sembagare Samuel yatangaje ibi kuri uyu wa kane tariki ya 28/11/2013 ubwo yasozaga izo ngando zari zimaze iminsi itatu zibera mu murenge wa Butaro.

Sembagare yasabye urwo rubyiruko rubarirwa mu 100 kudataha nk’uko baje ahubwo bagataha bafite intego yo gushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri iyo ngando kuko aribwo bazaba bagaragaje uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda.

Agira ati “Muhinduke! Nimuhinduka murahindura byinshi iwanyu…ubungubu ugiye ukaba nk’uko wari uri utaraza hano bavuga bati ‘aba bana bagiye guta igihe.’ Ariko ndabizi neza ko mwahindutse mugende rero muhindure n’ababyeyi.”

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara abantu batandukanye bafite isuku nkeya ku mubiri ndetse no mu ngo zabo. Uyu muyobozi asaba aba bana kwigisha abantu nk’abo kurangwa n’isuku bityo indwara zituruka ku isuku nke zicike burundu.

Agira ati “Ni ba hari imicafu mu rugo uvuge uti ‘Ntabwo jyewe ngomba kugira imicafu! Ni bibi, Isuku nkeya ni mbi! Niba urara ahantu hatameze neza: udushuka udufure, ukorope mu nzu, ukubure, babone koko ko hari icyo wize!”

Sembagare akomeza abwira urwo rubyiruko kurangwa n’imico myiza, kwirinda ingeso mbi izo ari zo zose  zirimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi.

Urubyiruko 100 rushoje ingado rurasabwa guhinduka no guhindura iwabo 2

Urubyiruko rwishimiye izo ngando  

Urwo rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 18 rugaragaraza ko rwishimiye kuba rwagiye muri iyo ngando. Bamwe mu bo twaganiriye bahamya ko ibyo bigiye muri iyo ngando bazabishyira mu bikorwa; nk’uko Mutegarugeri Aurore abisobanura.

Agira ati “Ikintu nababwira (urundi rubyiruko) ni ukuva mu biyobyabwenge nk’uko twabyize, akajya mu ishuri niba yararivuyemo, ntazavuge ati ‘wenda nagarukiye mu wa gatanu ubu ndi mukuru’ azasubireyo ntacyo bizamutwara kuko kwiga ni uguhozaho.”

Shema Iréné nawe avuga ko ingando zamushimishije. Ngo mu byo yigiye muri izo ngando azashyira mu bikorwa nagera iwabo harimo kurwanya ibijyanye n’imirire mibi ngo kuko bize uko bahinga akarima k’igikoni.

Akomeza avuga ko kandi azaharanira gufatanya n’abandi yirinda kuba nyamwigendaho kugira ngo yigire hamwe n’abo icyabateza imbere bakava mu bukene. Yongeraho avuga ko kandi mu ngando yigiyemo ko agomba kwiyuha akuya kugira ngo agere kubyo aharanira.

Izi ngando zashojwe, zimaze iminsi itatu, zateguwe n’umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima.

Muri iyo minsi itatu zimaze abari bazirimo bigishirijwemo ibintu bitanduanye birimo amateka y’u Rwanda, uburenganzira bw’umwana mu muryango nyarwanda ndetse n’uruhare urubyiruko rufite mu kubaka igihugu.

Urwo rubyiruko uko ari 100 rwari rurimo n’abana b’Abashigajwe inyuma n’amateka. Ubuyobozi bwa Partners In Health (PIH) buvuga ko guhuriza hamwe abo bana ari mu rwego rwo kubereka ko bose ari Abanyarwanda: bagakura babyiyumvamo maze gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bakayikurana.

Umuyobozi w’akarere ka Burera yavuze ko izo ngando ari nziza kuburyo yasabye abaziteguye kujya bazitegura buri mwaka, zikamara nk’icyumweru kimwe cyangwa bibiri kandi zikitabirwa n’abana benshi.

Rwigema Gilbert, umuyobozi wa Partners In Health mu karere ka Burera, yavuze ko iyo gahunda y’ingando z’urubyiruko izakomeza kubaho buri mwaka.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment