m_Tumenye amwe mu mateka ya Paruwasi ya Rambura yizihije  Yubile y’imyaka 100

Kimwe mu bice by’inyuma bya Paroisse ya Rambura

 m_Tumenye amwe mu mateka ya Paruwasi ya Rambura yizihije  Yubile y’imyaka 100 2

Binyuze mu mbyino abakirisitu bakomeje kwishimira imyaka 100 ishize paruwasi yabo ishinzwe

 m_Tumenye amwe mu mateka ya Paruwasi ya Rambura yizihije  Yubile y’imyaka 100 3

Hashize imyaka 100 Paruwasi ya Rambura ishinzwe,ibirori byo kwizihiza yubile imaze ishinzwe bikaba birimo kuba

Paruwasi ya Rambura iherereye mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu. ni imwe mu zigize Diyoseze ya Nyundo. Ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1913, ubwo Reverend w’u Rwanda Charles Kant yasabaga ko ahitwa mu Bushiru naho hajya misiyoni, bakagezwaho ivanjiri.

Ibi Kant ngo yabitewe nuko yabonaga aba misiyoneri Gatulika bafashaga ubuyobozi bwariho mu gutuma abaturage bitabira ibikorwa bitandukanye.

Rambura yabarirwaga muri Vicariat ya Kabgayi, kugeza mu mwaka w’1952, ubwo Vicariat ya Nyundo yashingwaga. Iyi Paruwasi ikaba yarahawe izina rya Regina Pacis ari nako yitwa kugeza ubu.

Kugeza ubu iyi paruwasi ikaba yaragiye itera imbere,iravugururwa ndetse igera ku iterambere ryaba irijyanye no kwamamaza ivanjiri ndetse n’irijyanye n’ibikorwa remezo.

Kiriziya ya Rambura ikaba yaravuguruwe mu buryo bwiza ku buryo ibereye ijisho ku bayireba. Iyi paroisse ikaba muri bimwe mu bikorwa by’ingenzi yagezeho harimo kuyivugurura ikaba ingoro ibereye umuremyi,ikaba yujuje sale nziza yakwakira abantu benshi ndetse n’amacumbi icumbikiramo abayigana bashaka kwihugura. Aya macumbi akaba abasha kwakira abantu bagera ku ijana.

Muri paruwasi ya Rambura, hakorerwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no guhugura abaturage kubikora, hanakorerwa kandi ibijyanye n’imyuga , bashishikariza cyane cyane urubyiruko gukora imirimo y’ubukorikori itandukanye nk’ububaji n’indi kugira ngo ruzihangire imirimo.

Kugeza ubu iyi paruwasi yizihiza yubile y’imyaka 100 ishinzwe ikaba ifite santarari 7,inama 38  n’imiryango remezo 312. Ikaba ifite ibigo by’amashuri birenga 22 ,ariko hakaba harimo ibikomeye bizwi cyane mu Rwanda,birimo urwunge rw’amashuri  yisumbuye rwa Rambura Garcon ndetse n’urwa  Rambura Fille.

Kugeza ubu,imihango yo gutaha iyi paruwasi ikaba igiye gutangira aho abakiristu,abapadiri,abaturage ndetse n’ubuyobozi barimo kwishimira ibyiza yagezeho baririmba,bishimira yubile y’imyaka 100 iyi paruwasi imaze ibayeho.

Imihango yo gutaha iyi Paruwasi Gatulika ya Rambura,ikaba ibaye mu gihe hashize iminsi mike Diyoseze ya Kabgayi mu karere ka Muhanga,yizihije yubile y’imyaka ijana Seminari Ntoya ya Mutagatifu Rehu I Kabgayi imaze ishinzwe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment