m_Umushinga UBUREZI BUDAHEZA wamuritse ibyo wagezeho mu gihe witegura gusoza3

 

 

 

 

 

 

 

 

 m_Umushinga UBUREZI BUDAHEZA wamuritse ibyo wagezeho mu gihe witegura gusoza

Abakozi b’umushinga Uburezi Budaheza bavuga ko byinshi mu byari biteganyijwe gukorwa mu karere ka Rutsiro mu myaka itatu ishize byagezweho, ibisigaye na byo bakaba basanga nta kabuza bizagerwaho cyane cyane bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye za Leta. Ibi barabivuga mu gihe umushinga witegura gusoza ibikorwa byawo mu mpera z’uyu mwaka wa 2013.

Umushinga Uburezi Budaheza ni umushinga Handicap International iterwamo inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, ukaba wibanda ku bikorwa bijyanye no gufasha abana bafite ubumuga na bo bakabasha kugana ishuri nk’abandi bana.

m_Umushinga UBUREZI BUDAHEZA wamuritse ibyo wagezeho mu gihe witegura gusoza2

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tune uwo mushinga wakoreragamo guhera mu mwaka wa 2010 ukaba uteganya guherekeza ibikorwa byawo mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka wa 2013.

Ikigo Komera gisanzwe cyita ku bana bafite ubumuga giherereye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro cyafatanyije na Handicap International,  mu mwaka wa 2010 biyemeza gushyira mu bikorwa umushinga w’Uburezi Budaheza mu karere ka Rutsiro, bashishikariza ibindi bigo by’amashuri kugira ngo na byo byakire abana bafite ubumuga bakurikire amasomo hamwe n’abandi kuko bari bamaze kubona ko bishoboka.

Ibyo umushinga wagezeho

Ikigo Komera  cyashishikarije ibindi bigo umunani by’ikitegererezo(écoles modèles) kwakira abana bafite ubumuga, ibyo bigo na byo bisakaza iyo gahunda ku bindi bigo 24 byegeranye (clusters).

Mu mwaka wa 2010 habayeho kubarura abana bose bafite ubumuga mu karere, haboneka abakobwa 339 n’abahungu 494. Kubera ko umushinga w’Uburezi Budaheza wita no ku bana bafite ibindi bibazo bitandukanye bibangamira imyigire cyangwa imibereho yabo, hari abandi bakobwa 231 n’abahungu 347 bafite ibibazo by’imibereho umushinga wakiriye, bose hamwe bagera ku  1411. Muri abo babaruwe, abana 1075 babashije gushyirwa mu mashuri asanzwe bakaba biga neza.

Mu kongera ubushobozi, Handicap International yakoranye n’ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE), bahugura abantu barindwi bagomba kuzahugura abandi, ikaba ari ikipe ikomeye na yo yabashije guhugura abandi barimu bagera kuri 40.

Habayeho n’andi mahugurwa yo mu bigo by’amashuri, aho buri kwezi, abarezi bahura bakungurana ubumenyi ku bijyanye no kwigisha abafite ubumuga kugira ngo na bo babashe kwiga nk’abandi bana.

Abarimu 11 bahuguwe ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga rwifashishwa mu kuvugana n’abatumva ntibanavuge, aho bize ku marenga y’ibanze, biga ku bijyanye n’imikino y’abana bafite ubumuga, bagarutse mu bigo byabo ubwo bumenyi babugeza no ku bandi barimu bagenzi babo.

Abayobozi b’ibigo na bo ngo bakoze imihigo yo gutunganya ahantu hashoboka mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga kugenda, babitewemo inkunga na Handicap International yabahaye sima n’andi mahugurwa y’uburyo gushyiraho ibikenerwa n’abafite ubumuga bigomba gukorwamo.

Bimwe mu byakozwe ku bigo by’amashuri birimo kuvanaho amadarage (escalliers) hamwe na hamwe, kwigiza hepfo ibibaho by’ishuri kugira ngo abana batabasha kugera hejuru kubera ubumuga babishyikire. Hari abandi na bo bakorewe intebe z’umwihariko bicaraho mu ishuri  hakurikijwe imiterere y’ubumuga bwabo.

Ku bijyanye n’ubukangurambaga mu baturage no mu babyeyi barera abana bafite ubumuga n’ibindi bibazo,hashyizweho  amatsinda 17 y’ababyeyi b’abana bafite ubumuga ndetse n’inshuti zabo, agizwe n’abantu 950.

Ayo matsinda agira igihe cyo guhurira ku bigo by’amashuri bakaganira kandi bagakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere uburezi budaheza. Baganira n’ubuyobozi bw’ibigo bakarebera hamwe icyo bakora kugira ngo uburezi bw’abana bafite ubumuga bugende neza.

Amatsinda y’ababyeyi yakoze n’ibikorwa bibyara inyungu kugira ngo babashe gukemura ibibazo, byaba iby’ubukene mu miryango, ndetse no gukemura ibibazo by’ibikoresho bya ngombwa wa mwana ufite ubumuga yakeneraga akabibura. Borozanyije amatungo atandukanye arimo inkoko, intama, ihene, bitewe n’uko itsinda ryagiye ripanga gahunda yaryo.

Ku bijyanye n’imikoranire y’ubuyobozi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’uburezi budaheza, hashyizweho itsinda (club) rigizwe n’abakozi  15 bo ku rwego rw’akarere, rikaba ari itsinda rishinzwe guteza imbere uburezi budaheza ndetse no gukora ubuvugizi bw’abo bana.

Abagize iryo tsinda kandi ngo bahawe inshingano zo gushinga andi matsinda y’uburezi budaheza ku zindi nzego nko ku mirenge, no ku bigo by’amashuri.

Mu bindi byakozwe, habayeho gutanga amagare 80 ku bafite ubumuga, abayahawe bakaba babasha kugera ku ishuri, kujya gusenga, cyangwa n’ahandi hose bakenera gutemberera bitabagoye.

Ibibazo byabangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga-

Mu bibazo byagaragaye harimo imiterere y’akarere ka Rutsiro kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye ku buryo hari abafite ubumuga bahabwa amagare ariko kuyagendaho bikabagora.

Inyubako nyinshi z’amashuri ngo zubatswe mu bihe byo hambere, abazubatse bakaba batarigeze bashyiraho uburyo bworohereza abafite ubumuga.

Ngo hagaragaye n’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga, batashakaga ko abana babo bitabira gahunda y’uburezi budaheza kuko baba batekereza ko wa mwana nta cyo ashobora kugeraho.

Ubushobozi bw’umushinga na bwo bwabaye bucye ugereranyije n’ibyari bikenewe birimo ibikoresho n’ibindi byangombwa by’ibanze kuri ba bana (nk’imyenda, amakaye, ubuvuzi, …), dore ko abenshi baba baturuka mu miryango ikennye.

Abashyize mu bikorwa umushinga bavuga ko hacyakenewe ubukangurambaga bwimbitse kuko mu bana 1411 babaruwe ko bafite ubumuga, abagiye ku ishuri ari 1075 bonyine.

Abahuguwe ku bumenyi mu kwigisha abafite ubumuga na bo ngo baracyari bacye, hakifuzwa ko amahugurwa yakomeza no ku bandi barimu benshi bashoboka.

Nubwo umushinga urangiye, byagaragaye ko hari ibyo usize bitarakemuka, hakaba hafashwe imyanzuro ko Akarere kagomba gufata ibikorwa byose byari byaratangijwe n’umushinga kagakomeze kubishyira mu bikorwa kabifashijwemo na Minisiteri y’Uburezi hamwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Umushinga Uburezi Budaheza ushyirwa mu bikorwa na Handicap International ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi. Watangiye mu mwaka wa 2010 ukaba witegura gusoza ibikorwa byawo mu mpera z’uyu mwaka wa 2013. Mu Rwanda, wakoreraga mu turere tune ari two : Rutsiro, Gasabo, Kamonyi na Muhanga.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment