m_Umuryango ADRA Rwanda ngo uzakomeza gutanga ubufasha mu kuzamura abaturage

Umuryango utegamiye kuri leta, ADRA Rwanda, ngo uzakomeza gutanga ubufasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, nk’uko bivugwa na Alfred Uwitonze ushinzwe umushinga witwa RIF muri ADRA Rwanda.

Uyu muryango usanzwe ari n’umwe mu bafatanyabikorwa b’umurenge wa Rukara mu iterambere, ukaba unakorera mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Mu murenge wa Rukara uyu muryango ufasha abaturage guteza imibereho myiza bafashwa kubaka uturima tw’igikoni, kububakira ubwiherero no kubakorera ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye zabafasha kugira ubuzima bwiza no gutera imbere.

Abaturage bo mu murenge wa Rukara aho imishinga ya ADRA ikorera bavuga ko yabafashije kuzamuka mu iterambere no mu mibereho myiza, nk’uko uwitwa Kanakuze wo mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara abivuga.

Mu kagari ka Rwimishinya abaturage bari gufashwa n’uwo muryango kurwanya imirire mibi, ingo nyinshi zikaba zarubakiwe uturima tw’igikoni duhinzeho imboga z’amoko atandukanye. Uwitonze ukuriye umushinga RIF ukurikirana ibyo bikorwa muri ADRA Rwanda, avuga ko abaturage bazajya barya izo mboga izindi bakazigurisha kuko bahinze n’izikorwamo salade.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ntirenganya Gervais, avuga ko ADRA Rwanda kimwe n’indi miryango ikorera muri uwo murenge nk’abafatanyabikorwa ba wo, yagiye ifasha abaturage kugera ku iterambere no kubashakira imibereho myiza.

Hari imiryango yagiye yubakira abaturage, indi igakora ubukangurambaga ku buryo bwo kuboneza urubyaro no kwirinda indwara zitandukanye, hakaba n’indi yibanda ku bijyanye no kwigisha abaturage kurya indyo yuzuye.

Ibi byose ni byo bituma umuryango ADRA Rwanda kimwe n’indi ikorera muri uwo murenge ifatwa nk’abafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere ry’umurenge wa Rukara nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa wo abivuga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment