Mu giterane cy’iminsi ibiri cyabereye mu isoko ry’akarere ka Ruhango guhera tariki ya 12-13/10/2013 cyateguwe n’itorero Nayoti, cyashishikarije abatuye akarere ka Ruhango kudapfusha ubusa ubuntu bahabwa n’Imana.

Iki giterane cy’iminsi ibiri, cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu madini yose cyane cyane abatuye umujyi wa Ruhango, benshi muribo ngo banyuzwe n’ubutumwa bahakuye, kuko ngo imitima yabo yashoboye guhinduka kubera ubutumwa bwiza bagejejweho n’abateguye iki giterane.

Umuyobozi w’itorero Nayoti mu Ruhango Pasteur Rutagengwa Jean Bernard, avuga ko iki giterane cyateguwe hagamijwe gukangurira abantu kudapfusha ubusa ubuntu bagirirwa n’Imana.

Ati “hari abantu benshi bagiye babona ubuntu bw’Imana, ariko nyuma y’aho bamara kuva mu bibazo bari bafite, ntibahindukire ngo bahe agaciro bwa buntu bagiriwe”.

Barasabwa kudapfusha ubusa ubuntu bw’Imana

Abaririmbyi batanga ubutumwa bwabo mu ndirimbo

Uyu mu Pasteur, akomeza avuga ko iri torero Nayoti aribwo bwa mbere rikoresheje igiterane muri aka karere, gusa ngo bafite umugambi ukomeye mu guhindura imitima ya benshi mu karere ka Ruhango.

Barasabwa kudapfusha ubusa ubuntu bw’Imana2

Aho iri torero rikorera

Iki giterane kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “ Banyaruhango mudaherwa ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa”.

Itorero Nayoti ryatangiye gukorera mu Ruhango guhera mu 06/2012, rikaba rimaze kuhagira abayoboke basaga 150

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment