abafatanyabikorwa bagiye kongera ibikorwa biteza imbere umuturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu

Abafatanyabikorwa mu majyambere bo mu murenge wa Rubavu batangaza ko bagiye kongera ibikorwa biteza imbere umuturage kugira ngo agire intambwe atera mu mibereho.

Abafatanyabikorwa mu murenge wa Rubavu bagera kuri 64, bemeza ko uruhare rw’ibyo bakoze rwagize icyo bifasha abaturage mu guhindura imibereho myiza, bimwe muri ibyo bikorwa bavuga ko bagiye no kubikomeza.

Bimwe mubyo bazibandaho ngo ni ugukorana n’abaturage ariko babashishikariza gukorana na Sacco kugira ngo bashobore kubyaza inyungu ibikorwa babagezaho bityo babone n’ayo bizigama, ibindi ngo ni ukwitabira gahunda zirwanya ubucyene bishyira hamwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Imanizabayo Clarisse avuga ko uruhare rw’abafatanyabikorwa rwigaragaza uhereye kubigishijwe imyuga ubu bihangira umurimo, akavuga ko abaturage ayobora bashoboye no kongera umusaruro uva mubuhinzi abafatanyabikorwa babigizemo uruhare.

Imanizabayo Clarisse avuga kandi ko uretse gufasha abafite inzira ibavana mubukene ngo abatishoboye bafashwa kugira ubuzima bwiza ngo guhabwa ubwisungane mu kwivuza mu gihe abandi bagiye bahabwa inka zagize uruhare mu kuva mubukene hamwe no gushishikariza abana kujya mu mashuri.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment