m_Imiryango 59 yasenyewe n’imvura muri Musheri yashyikirijwe imfashanyo

Imiryango 59 yasenyewe n’imvura ivanzemo n’umuyaga mu Murenge wa Musheri yashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byo mu nzu n’Umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda.  Uretse ibi bikoresho, Croix Rouge inigisha abaturage uburyo bakwirinda ibiza bitandukanye.

Uretse gahunda zo gutabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda ngo inagira gahunda zo guteza imbere ibijyanye n’ubuzima bw’abaturage nkuko bigarukwaho n’umuhuzabikorwa wa Croix rwuge y’u Rwanda mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, Rubibi Jean Claude.

Twibutse ko iyi miryango 59 yatewe inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda yibasiwe n’imvura ivanzemo n’umuyaga yaguye mu ijoro rishyira tariki 28/09/2013.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment