Abayobozi b’amatorero batanze ibitekerezo byabo ku buryo bwo guteza imbere ubwitabire bw’abaturage mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Abayobozi b’amatorero batanze ibitekerezo byabo ku buryo bwo guteza imbere ubwitabire bw’abaturage mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ni bimwe mu byashyizwemo ingufu mu karere ka Nyabihu. Ni mu rwego rwo kugirango nibura buri muturage wese azabe afite ubwisungane mu kwivuza.

Iyi akaba ariyo mpamvu hiyambajwe abayobozi b’amadini atandukanye akorera muri aka karere ngo bafashe mu bukangurambaga ku bayoboke babo, nk’abavuga rikijyana, kuko Roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima. Ibi bikaba byaragarutsweho na Bagirishya John uhagarariye ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza I Nyabihu.

Abayobozi b’amadini atandukanye ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi hirya no hino mu karere, bavuga ko biteguye kugira uruhare rukomeye mu gushishikariza abayoboke b’amadini bayobora, kwitabira gutanga mitiweli.  Bongeraho ko umushumba mwiza ari umenya izo aragiye kandi agaharanira ko zagira ubuzima bwiza, yaba mu mibereho y’iby’Imana ndetse n’iy’ubuzima busanzwe.

Ikindi kandi ngo umuyobozi mwiza w’itorero agomba kugirira akamaro umuryango we, itorero rye ndetse akakagirira n’igihugu cye. Ni muri urwo rwego,gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza bumva ko biri no mu nshingano zikomeye bagomba gukora nk’uko byagarutsweho na Pasiteri Kanyamutuzo.

Ubwisungane mu kwivuza ku buzima bwa buri wese, ni ingenzi cyane kugira ngo igihe atunguwe no kurwara cyangwa n’impanuka,ahite yihutira kwa muganga.

Mu gihe mu mwaka ushize abaturage batitabiriye neza mutuweli de santé mu karere ka Nyabihu ku buryo aka karere kaje ku mwanya uri hejuru y’uwa 20 mu rwego rw’igihugu,zimwe mu nzira zirimo kwifashishwa ngo abaturage bazitabire cyane uyu mwaka, harimo no gushishikariza abanyamadini,nk’abavuga rikijyana ngo bashishikarize abayoboke b’amadini yabo kwitabira mutiweli.

Kugeza ubu,akarere ka Nyabihu kakaba kageze ku bwitabire bwa 60.93%,mu gihe hasigaye amezi make ngo igihe cyo kurangiza gutanga ubwisungane mu kwivuza kirangire.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment