Centre INEZA Kabaya iri mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero ikomeje gukangurira ababyeyi gufata abana bafite ubumuga nk’abandi bana. Ubwo bukangurambaga bujyanye no gushakira abo bana ibikoresho bibafasha kunoza imibereho yabo babifashijwemo n’abafatanyabikorwa barimo ubuyobozi bw’akarere n’imiryango ibatera inkunga nka Handicap International, World Vision ndetse n’Intara ya Rhenanie Palatinat.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30/09/2013 habaye umuhango wo gushyikiriza abana bafite ubumuga bw’amaguru amagare 20 afite agaciro ka 4.000.000FRW.

 

Madame Nyiraneza Clotilde, umuyobozi wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage mu karere ka Ngororero yashimiye umuyobozi wa Ineza Kabaya Madame Makuta ugaragaza ubwitange mu gushaka icyatuma bariya bana bafatwa nk’abandi.

Ikindi uyu muyobozi ashima ni uko ababyeyi bahinduye imyumvire bakumva ko abana bafite ubumuga bafite uburenganzira busesuye nk’ubw’abandi bana. Ubuyobozi bw’akarere bwo ngo ntibutazahwema kubaba hafi mu kunoza imibereho myiza y’abo bana.

Umuyobozi w’akarere wungirije mu gushyigikira abana bafite ubumuga

Umuyobozi w’akarere wungirije mu gushyigikira abana bafite ubumuga

Umwe mu babyeyi witwa Kuradusenge Sylvain wo mu murenge wa Ndaro yishimiye ko umwana we aretse gukomeza guhekwa mu mugongo cyangwa gukururuka hasi akaba azajya agendera mw’igare.

Ku bana bageze igihe cyo kwiga ayo magare azabafasha mu ngendo. Gusa ikibazo ni uko imiterere y’aho batuye (mu misozi miremire) idatuma ayo magare akoreshwa uko bikwiye bajya cyangwa bajya kw’ishuli.

Abana 20 bahawe amagare baturutse mu mirenge ya Gatumba, Bwira, Matyazo, Kabaya, Muhanda na Kavumu yo mu karere ka Ngororero na Jomba na Muringa yo muri Nyabihu. Igare rimwe rifite gaciro ka 200.000frw


 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment