m_Kirehe- Abakirisitu batashye ku mugaragaro santarare biyubakiye

Abitabiriye gutaha santarari nshya

Tariki  25/10/2013 muri Paruwase ya Kirehe iherereye mu karere ka Kirehe habereye umuhango wo gutaha santarari ya Nyakiriba yitiriwe Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi iherereye mu murenge wa Musaza, ikaba yatashywe n’umushumba wa Diyoseze ya Kibungo Mgr Kambanda Antoine.

Iyi santarare iherereye mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe yatashywe nyuma yo kumara igihe yagurwa mu rwego rwo kugira ngo abakirisitu bajye babona aho basengera, umushumba wa Diyoseze ya Kibungo Antoine Kambanda wari uyoboye umuhango wo gutaha iyi santarare ya Nyakiriba ibarizwa muri Paruwase ya Kirehe yatangije ibi birori atura igitambo cya Misa aho hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa byose bizajya bikorwa mu Kiriziya bashyira amavuta n’ibindi bikenerwa kuri iyi Alitari.

Uyu mushumba wa Diyiseze ya Kibungo mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori yasabye urubyiruko kuba abambere mu kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose byateza ingaruka mbi mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose bya buri munsi.

Yagize ati “Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye, kuba mwariyubakiye iyi santarare ni ibigaragaza ko ukwemera kwanyu kujyana n’ibikorwa” muri gahunda uyu mushumba wa Diyoseze ya Kibungo afite ni ugusura amaparuwase yose agize Diyoseze ya Kibungo aho ubu ari gusura amaparuwase agize akarere ka Kirehe hamwe na za santarare.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais wari muri iki gikorwa cyo gutaha iyi santarare yashimiye abakirisitu bo muri iyi santarare ya Nyakiziba ku buryo bitanze bakiyubakira urusengero, ibi bikaba ari ibigaragaza ubufatanye ko babanye neza mu byo bakora byose bya buri munsi abasaba gukomeza urukundo.

Aba bakiristu nubwo bubatse iyi santarare ngo muminsi iri imbere bazabaha na Paruwase kuko bumva bamaze kugera ku kigereranyo gishimishije mu bijyanye no gusenga.
Iyi santarare ya Nyakiriba ifite abakirisitu ibihumbi 3,981 ikaba yarubatwe mu mwaka wa 1975 aho kuri ubu bakoze igikorwa cyo kuyagura kugira ngo abakirisitu babone aho basengera.

Iyi diyosezi igizwe n’amaproisse 13 ikaba ifite abakirisitu 418,960 bangana na 40% by’abahatuye. Mgr Antoine akaba muri gahunda ze ari ugusura izi Paruwase zigize iyi Diyoseze, nyuma  yo kwimikwa ku mugaragaro kuri uyu mwanya w’ubushumba ku tariki ya 20/07/2013.

Iki gikorwa cyo Gutaha Santarare nshya cyari kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise hamwe n’abihayimana batandukanye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment