Umuryango Utabara Imbabare

Abaturage bo mu mu kagari ka Bubazi, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, baherutse gusenyerwa, bahawe imfashanyo y’ibikoresho by’ibanze n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Karongi.

Abaturage bari barahejwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Kabuga, akagari ka Bubazi, mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baherutse gusenyerwa n’umuyaga uvanze n’imvura tariki 09-10-2013, kuwa kabili tariki 15-10-2013 bashyikirijwe imfashanyo na Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Karongi.

Ibikoresho bahawe bifite agaciro ka 320.000FRW, birimo ibikoresho by’isuku, amasafuriya, ibyo kwiyorosa ndetse n’ibindi bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Iki gikorwa, abafashijwe bacyakiranye ibyishimo, ariko basaba ko na bagenzi babo bitarageraho bizabageraho ubutaha kuko hari benshi basizwe iheruheru n’icyo kiza.

Habarugira  Isaac , umuhuzabikorwa w’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge mu turere twa Karongi na Rutsiro, avuga ko gutabara abababaye, ari bimwe mu biranga uyu muryango.

Habarugira ati Croix Rouge, yababajwe na kiriya kiza  cyaje gitunguranye, ikaba ibizeza  ko habonetse ubundi bufasha, batatibatinda kubageraho. Yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa abahawe imfashanyo ko atari iyo kugurisha.

Imvura n’umuyaga biherutse kugwa mu karere ka Karongi mu cyumweru gishize, yangije amazu arenga 10, ihitana n’umubyeyi w’umugore n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 17 mu murenge wa Rubengera.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment