Itorero ADEPR mu Majyaruguru ryabonye abayobozi bashya

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki19/10/2013, Pasteur Kalisa Jean Marie Vianney ni we muyobozi mushya w’ itorero ADEPR ururembo rw’amajyaruguru naho Pasteur Karuranga Ephrem akaba ari umuyobozi w’uru rurembo wungirije.

Mu muhango wo kubimika wayobowe n’umuvugizi w’amatorero ya penteko mu Rwanda Pasiteri Sibomana Jean, yavuze ko ubumwe bw’abakirisito ari nabwo bw’abanyarwanda buzagira uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Ubumwe bwacu nibwo budufasha kubaka igihugu cyacu nk’abanyarwanda, abaza baje kudusura nk’abanyamahanga babone ko koko nyuma y’amarorerwa yabaye, abanyarwanda turi kumwe kandi dutahiriza umugozi umwe twubaka igihugu cyacu nk’abanyarwanda”,

Pasteur Kalisa Jean Marie Vianney, umuyobozi mushya w’ururembo rw’Amajyaruguru yavuze ko mu migabo n’imigambi azanye azibanda ku bijyanye no guhuriza hamwe abakirisito mu bijyanye n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Ati: “Dutegura kwigisha abakirisito kwiteza imbere, bibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya nk’uko n’ubundi twatangiye kubikora, ariko noneho turushaho gushyiramo imbaraga”.

Bamwe mu bakirisito bavuze ko bifuza ko abayobozi bashya bakongera imbaraga mu kwigisha ijambo ry’Imana maze rikababamo rigwiriye, bityo rigatuma n’imibanire mu buzima busanzwe iba itunganye.

Aba bayobozi bashya basimbuye kuri iyi myanya Pasiteri Ntibarikure Jean de Dieu, wagiye kuyobora ururembo rw’Iburasirazuba, naho Pasiteri Kalisa Emmanuel wari umwungirije ajya kungiriza uyoboye ururembo rw’Amajyepfo.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment