Abatavuga bagaragaje koBabifashijwemo n’umuryango w’Abayapani witwa JICA (Japan International Cooperation Agency), abana batumva ntibanavuge barerwa n’abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeri, mu Karere ka Huye, bagize igitaramo kirimo imyiyereko itandukanye kuwa 4/10/2013. Ibi ngo ni ukugira ngo bagaragaze ko na bo bashoboye.

Umushayayo ugendeye ku murishyo w’ingoma, imbyino y’intore zizi guca umugara ndetse zikanivuga (akaruru ku batavuga), umukimbagiro ugaragaza imyambarire (defile de mode abandi bita fashion show), ndetse n’indi mikino itandukanye, ni byo byaranze iki gitaramo cyabereye kuri Théâtre de Verdure iherereye mu mujyi wa Butare.

Uretse imyidagaduro, aba bana bagaragaje mu gakino ibibazo abatumva ntibanavuge bahura na byo bishingiye ahanini ku kutabasha kumvikana n’abo badahuje ikibazo cyo kutumva no kutavuga.

Bifashishaga amarenga,  abandi bantu bagasemurira abatumva ururimi rw’ibimenyetso hari uwavuze ko hari igihe umubyeyi utumva ajyana umwana kwa muganga ntabashe kumvikana n’umuganga ku kibazo umwana afite, rimwe na rimwe bikarangira ibyo kuvuza abyihoreye.

Hari n’uwavuze ko hari igihe abatumva bafungwa by’amaherere n’abapolisi bitewe n’uko batabasha kumva ibisobanuro babahaye.

Chizu Murata, umukorerabushake w’umuyapanikazi wafashije aba bana mu gutegura  iki gitaramo avuga ko bagiteguye mu rwego rwo kugaragaza ko abatumva ntibanavuge na bo hari byinshi bashoboye.

Yagize ati “ubundi aba bana baba mu kigo iwabo honyine. Barabyuka, bakajya mu ishuri, bagakina, hanyuma bakajya kuryama. Kubaha urubuga rwo kugaragaza ko na bo bashobora gukora nk’iby’abo badahuje ikibazo cyo kutumva, bibafitiye akamaro kanini kuko barushaho kumva ko n’abandi bazi ko hari ibyo bashoboye.”

Abana biga mur iki kigo na bo bishimiye kuba barahawe urubuga rwo kugaragaza impano zibarimo. Umwe muri bo twaganiriye yanavuze ko yishimira kuba yiga muri iki kigo kuko ngo atarakigeramo atari azi kwifashisha amarenga aganira none ubu  ngo yarabimenye.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment