m_Abagore bo mu cyaro biteje imbere babiherewe ishimwe

Umuyobozi w’akarere ka huye

Abagore baturuka mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye, kuwa 26/10/2013 bahawe ishimwe ry’uko biteje imbere. Hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umugore Akarere ka Huye kizihirije mu Murenge wa Maraba.

Abagore 14 baturuka mu Mirenge yose yo mu Karere ka Huye bahawe na Care International ishimwe rya matela nini.

Munganyinka Vestine ukomoka mu Murenge wa Maraba we yagaragaje ibikorwa by’iterambere kurusha bagenzi be bo mu cyaro. Ibi byamuhesheje ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 200 ndetse n’icyemezo cy’uko yagaragaje ibikorwa by’iterambere kurusha bagenzi be muri uyu mwaka.

Mu buhamya bwe, Munganyinka uyu yavuze ko yatangiye ajya mu nzego z’ubuyobozi bw’abagore, hanyuma akaza kwaka inguzanyo ya banki y’ibihumbi 60 yamubashishije gutangira ubucuruzi bw’ubuki.

Nyuma yaho yaje gutangira gupiganira amasoko yo gutubura imbuto ku buryo bimufasha mu kwiteza imbere kandi agaha abantu hafi ijana akazi.

Kuri ubu, uretse gupiganira amasoko, ngo yafashe inguzanyo ya miriyoni ebyiri n’ibihumbi 100 maze atangira ubuhinzi bw’inyanya mu buryo bwa kijyambere (green house).

Iyi mirimo yagiye akora yose, yamubashishije kuriha amafaranga y’ishuri y’abana be babiri ubu bari muri Kaminuza yigenga ndetse n’abandi batatu biga mu mashuri yisumbuye.

Aya mafaranga y’ishimwe ibihumbi 200 ngo ntazayapfusha ubusa, ahubwo ngo azayifashisha mu kugeza amazi ahagije ku murima we w’inyanya, kuko ngo ayo yari asanganywe ari makeya.

Yagize kandi ati “nezezwa n’uko ibi bikorwa byose nabigezeho kandi ndi umugore wo mu cyaro uciriritse. Ndifuriza abagore bose gutera imbere. Nibatinyuke bagane amabanki, abahe amafaranga, bakore, batere imbere.”

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment