Barasabwa gufata neza ibikorwa bahabwa n’abaterankunga

Abagenerwabikorwa ba croix rouge y’u Rwanda bo mu karere ka Gisagara, barasabwa gufata neza ibikorwa baba bagejejweho n’uyu muryango, kugirango no mu gihe inkunga zahagarara  bizabafashe kwifasha.

Ubwo croix rouge y’u Rwanda  yerekaga abaterankunga bayo bimwe mu bikorwa  ikorera abatishoboye mu karere ka Gisagara traiki 18/10/2013, aba baterankunga batambagijwe muri bimwe mu bikorwa byakozwe birimo ubuhinzi, ubworozi, biherereye mu murenge wa kansi ho mu karere ka gisagara.

Bamwe mu baturage batishoboye bo mu murenge wa kansi, bafashwa n’uyu muryango mpuzamahanga utabara imbabare ukorera mu Rwanda, bavuga ko uyu muryango wabafashije, kuko bagejejweho ibikorwa bitandukanye ,birimo n’ibikorwa remezo nk’amazi meza.

Mukamana Mariya utuye muri uyu murenge ati”Yooo baradukoreye cyane, mbere twavomaga hepfo iyo mu mibande, umuntu agashyikira amazi yagowe cyane none ubu amazi yaratwegerejwe“

Nyirangeyo Cecile nawe ati”Mbere nta gatungo nagiraga ariko ubu croix rouge yaradufashije turorwa, duhabwa amatungo magufi n’amaremare ubu imirima yacu turayifumbira tukeza“

Dr NZIGIYE Bernard Prezida wa croiX Rouge y’u Rwanda,avugako abanyarwanda bakwiye nabo kugira uruhare mu gufasha abatishoboye ntibibe iby’abazungu gusa  bibanda ku bakeneye ubufasha kurusha abandi.

Uyu muyobozi kandi akaba avugako ubufasha bahabwa bunyuze mu bikorwa bitandukanye,bagomba kubifataneza kugirango n’iyo inkunga zahagarara bizabashe gukomeza kubafasha mu mibereho yabo.

Ati ”Abanyarwanda nabo bakwiriye kugira uruhare mu gufasha abantu babo batishoboye, ntitugategereze buri gihe ko bizava mu bazungu. Ibikorwa basigira abaturage bagomba kubifata neza mu gihe izi nkunga zavaho bikajya bisigara bibafasha“

Gusura ibi bikorwa byabanjirije inama ngarukamwaka ya croix rouge n’abafatanyabikowa bayo, igamije kwereka abaterankunga ibyakozwe, ibiteganyije gukorwa ndetse n’ibyo bifuzako bazafaswamo n’aba baterankunga.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment