Abahinzi n’aborozi  bahagarariye abandi mu karere ka Gicumbi bahuriye mu nama yari igamije gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera PSF.

Uyu azafasha abahinzi kongera ubushobozi

Uyu azafasha abahinzi kongera ubushobozi

Nk’uko byagaragajwe na Ndagijimana Narcise ushinzwe kongera ubushobozi mu ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu mushinga ugamije  kugeza abahinzi n’aborozi ku masoko  LIFAM (linking farmers to market) yagaragaje ko LIFAM izamara imyaka 4 iterwa inkunga na ambasade y’ubuhorandi mu Rwanda binyuze mu rugaga rw’abahinzi n’aborozi.

Uyu mushinga LIFAM ukaba ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’ihuriro ry’abahinzi n’aborozi bibumbiye mu rugaga rw’abikorera ufite intego yo guhindura ubuhinzi bw’u Rwanda kuko aribwo rwego rukomeye mu gihugu , mu karere ndetse no ku rubuga mpuzamahanga, uruhare bufite mu bukungu bw’u Rwanda rukiyongera.

Munyemana Jean ushinzwe ihuriro ry’abahinzi n’aborozi  ku rwego rw’igihugu yavuzeko ihururo rifite ibiro bifasha kubagezaho amakuru yose arebana n’ubuhinzi n’ubworozi mugihugu ndetse igafasha abahinzi n’aborozi mu gutegura imishinga izajyanwa mu mabanki yemera ku buryo iba ikoze neza bakabona inguzanyo.

Munyemana Jean ushinzwe ihuriro ry’abahinzi n’aborozi  ku rwego rw’igihugu abashishikariza gukora cyane

Munyemana Jean ushinzwe ihuriro ry’abahinzi n’aborozi ku rwego rw’igihugu abashishikariza gukora cyane

Abahinzi bakaba basabye ko hashyirwaho uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa bakora ku buryo isoko ryabo ribona abaguzi batari aho bakorera gusa.

Yabasabye guhindura imiterereze bakumva ko abahinzi n’aborozi bagomba kubyaza umusaruro ibyo bafite no kwihesha agaciro.

Nzayiramya Tharcise ushinzwe iterambere ry’amakoperative inganda n’ishoramari mu karere ka Gicumbi wari uhagarariye umuyobozi w’akarere muri iki gikorwa yagaragajeko PSF ari urwego rugeza akarere ku iterambere kandi ko LIFAM ifitiye abahinzi n’aborozi akamaro gakomeye kuko bagiye kubona aho bageza ibibazo bafite  no gufashwa kubona inguzanyo binyuze mu kubaha unujyanama no kubafasha gukora imishinga.

Yasabye abahinzi n’aborozi gukora imishinga izamura umusaruro kandi ujyanye n’ubushobozi bwabo kuburyo kubishyura bitagorana.


 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment