m_Croix Rouge y’u Rwanda mu rugamba rwo kwigira

Mu gihe wakoreshaga ingengo y’imari ahanini igizwe n’inkunga ziva mu mahanga ndetse umwaka utaha ukazaba wizihiza isabukuru y’imyaka 50 ufatanya na leta mu kwita ku batishoboye, umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) uri mu rugamba rwo guharanira kwigira ku buryo wabasha kwibeshaho.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 07/10/2013 ubwo CRR mu karere ka Nyamagabe yakoraga imurikabikorwa igamije kwerekana ibikorwa byayo ndetse no gukora ubukangurambaga ishishikariza abantu kuyigana ngo bafatanye.

Dr Nzigiye Bernard, Perezida wa Komite ya CRR ku rwego rw’igihugu avuga ko yageze kuri byinshi ariko hakaba hari n’ibindi byinshi ikeneye kugeraho, nyamara ngo usanga ari abaturage b’ibindi bihugu bakusanya umusanzu wabo ukaza gufasha abanyarwanda batishoboye.

Nzigiye avuga ko bishoboka ko iyo nkunga ishobora no guhagarara kandi ibikorwa byo kwita ku baturage batishoboye bigomba gukomeza, akaba asanga igihe kigeze ngo abanyarwanda bishoboye bafashe bagenzi babo batishoboye binyuze muri CRR.

Ati “Ibyo byose twakoze ni abanyamuryango bo mu bindi bihugu bateranya amafaranga bakayohereza mu Rwanda akaza gufasha abatishoboye b’abanyarwanda. Tukavuga tuti ese abanyarwanda bishoboye kuki batatanga imfashanyo, bataba abanyamuryango ngo dushobore gufasha ba banyarwanda batishoboye?”

CRR kandi ngo irateganya kubaka inzu y’ubucuruzi aho ifite ikibanza ku Kacyiru izajya yinjiza amafaranga kugira ngo ibashe kugera ku batishoboye hirya no hino, inyigo y’iyi nyubako ikaba yararangiye.

Komite ya buri karere ngo izatanga umugabane muri iyi nyubako bityo bakazajya bahabwa inyungu bitewe n’imigabane bafitemo akazajya yifashishwa mu bikorwa isanzwe ikora, CRR ku rwego rw’igihugu ikajya itera inkunga mu gihe bibaye ngombwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye CRR ku bikorwa ikorera mu karere ka Nyamagabe ifasha abaturage batishoboye hirya no hino.

Yavuze ko kuba umunyamuryango wa CRR no gutanga umusanzu atari ukuyitera inkunga ahubwo ari ukwikorera kuko ibikorwa bigarukira abaturage, bityo akaba yabijeje ubufatanye mu bukangurambaga akaba anizera ko buzatanga umusaruro.

Ubusanzwe umunyamuryango wa CRR yatangaga umusanzu w’amafaranga 500 y’u Rwanda ku mwaka ahagabwa ikarita y’ubunyamuryango ariko ngo akaba ari make cyane ugereranyije n’ibikorwa isabwa gukora, bityo ubu hakaba hariho amakarita y’ibihumbi 6500, ay’ibihumbi 50 ndetse no kuzamura bitewe n’amikoro y’umuntu.

Ubusanzwe hafi 90% by’ingengo y’imari CRR yakoreshaga yaturukaga mu nkunga za Croix Rouge z’amahanga, CRR ikaba iri mu rugamba rwo kuba yakwibeshaho mu gihe zaba zihagaze dore ko hari n’ibibazo by’ubukungu hirya no hino.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment