m_Croix Rouge ngo izakomeza gufatanya n’akarere mu guteza imbere abaturage

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) uratangaza ko uzakomeza gufatanya n’akarere ka Nyamagabe ndetse n’abagatuye hagamijwe iterambere ry’abaturage hafashwa abatishoboye.

Ibi CRR yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 07/10/2013 ubwo yakoraga imurikabikorwa mu karere ka Nyamagabe, hakaba harerekanywe mu mafoto bimwe mu bikorwa uyu muryango ukora hirya no hino mu gihugu no mu karere ka Nyamagabe by’umwihariko.

Avuga bimwe mu bikorwa bya CRR mu karere ka Nyamagabe mu myaka itatu ishize, Uwimbabazi Jeannette Perezidante wa komite ya CRR mu karere, yagaragaje ko hafashijwe urubyiruko runyuranye mu burezi haba mu mashuri yisumbuye no mu myuga, ndetse abayirangije bagahabwa ibikoresho by’ibanze bizabafasha mu kuyishyira mu bikorwa.

CRR kandi ngo yanagize uruhare mu gufasha abaturage mu rwego rw’ubuzima, imibereho myiza, kuzamura ubukungu, gutabara abibasiwe n’ibiza, gufasha mu butabazi bw’ibanze mu bihe binyuranye n’ibindi.

Dr Bérnard Nzigiye, perezida wa komite ya CRR ku rwego rw’igihugu yashimangiye ko ubufatanye hagati ya CRR, akarere ndetse n’abaturage bako buzakomeza muri aya magambo: “mbijeje ubufatanye ko buzakomeza hagati ya CRR, akarere ka Nyamagabe ndetse n’abaturage ba Nyamagabe”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye ubufatanye buri hagati y’akarere na CRR ngo kuko hari ibikorwa byinshi kandi bifatika.

Yongeyeho ko bazabafasha mu gukora ubukangurambaga ngo abanyamuryango ba CRR kandi batanga umusanzu biyongere bityo ibashe kugera ku baturage benshi bakeneye ubufasha.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment