Mu nama mpuzamatorero yari yatumiwemo abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera mu Karere ka Gicumbi umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yasabye abayobozi b’amadini kuba abavugizi muri gahunda za Leta.

Mu nama yateranye kuri uyu wa 23.09.2013, mu Kigo cy’amahugurwa cya EAR/Byumba yari ifite intego yo gusuzumira hamwe imikorere n’imikoranire y’amadini ndetse no gutegura icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge n’umunsi mpuzamahanga w’amahoro w’umwaka wa 2013.

Untitled Untitled1

Abahagarariye amadini,amatorero n’inzego z’umutekano bitabiriye inama

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi MVUYEKURE Alexandre yasabye ko amadini n’amatorero mashya mbere y’uko atangira gukorera mu karere yagombye kunyura mu mpuzamatorero kugira ngo harebwe niba ubutumwa bagiye guha abaturage bujyanye n’ubukenewe.

Hagomba no kubanza gusuzuma niba aho bakorera hanoze kuko hari amatorero asengera ahantu hato cyane, hakarebwa niba batabangamira abaturage mbere yo guhabwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibyangombwa byo gukora.

Yakomeje agaragaza ko abahagarariye amadini n’amatorero ari abayobozi bityo nabo bakaba bagomba  gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage ari bo Bakirisitu babo.

Yabasabye rero ko bajya bafasha Leta gusobanura gahunda zirebana n’abaturage nko kubakangurira gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwitabirira ubuhinzi, gutanga umusaruro, n’izindi gahunda zifasha abaturage.

Nyiricyubahiro Musenyeri NZAKAMWITA Serevirien wa Diocese Gatorika ya Byumba yavuze ko gahunda ya Mutuelle bayikoraho cyane ndetse ko na Caritas hari abakene ifasha ibarihira mutuelle muri buri Paroise.

Hatangaje ko hari gahunda ihoraho y’icyumweru cy’abakene ubu bagiye kwifashisha kugira ngo ikibazo cya mutuelle bagishakire umuti  mubakristu bayobora.

Biyemeje gushaka uburyo bamenya abadafite ubwisungange mu kwivuza barebe uko babafasha ndetse n’abandi babakangurire kubushake.

Kiriziya ikaba kandi ifite n’inshingano yo gufasha abakirisitu kurwanya amakimbirane  muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro.

Amahoro ni ikintu gishoboka ariko bahereye mu miryango, bakaba baragiye babumbira hamwe imiryango ifite amakimbirane bakabafasha kuganira ku bibazo bafite n’uburyo bwo kubikemura binyujijwe mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Abitabiriye inama batanze ibitekerezo

Umushumba wa EAR/Byumba, Nyiricyubahiro Musenyeri NGENDAHAYO Emmanuel akaba n’Umuyobozi wa Forum y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gicumbi ngo asanga muri gahunda y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge bazasura impunzi zavuye muri Tanzaniya bagafasha izo mpuzi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’abayanyarwanda.

Yagaragaje ko icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kizatangira tariki ya 14-21.10.2013 yifuza ko inzego zose zaba iza Leta n’iz’amadini zazacyitabira hakazakorwa igikorwa cyo kuremera abatishoboye.

Barateganya kandi gufasha abarokotse Jenoside n’ abari mu magereza bibumbiye mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yasabye inzego zose kuzitabira ibiganiro bizabera mu midugudu kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bushinge imizi mu Karere ka Gicumbi hakazakorwa kandi igenzura ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Umunsi mpuzamahaga w’amahoro ukazahuzwa n’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge. Uyu munsi ukaba waragombaga kuba  tariki 21.09.2013 ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti:  Education for peace

Amadini yose n’amatorero shingiro, amatorero y’ibanze, akaba yiyemeje gukangurira abayoboke bayo gutanga ubwisungane mu kwivuza binyuze muri ayo matsinda aboneka mu matorero.

Pasteur Claude MUTABAZI yagaragaje ko mu itorero ryabo rya EPR bakoze ibarura kuri mutuelle bagasanga hari  abashobora kubona ½ cy’umusanzu wabo ubu abandi bakristu bafashijwe n’itorero bakaba bazabongerera ndetse n’abo basanze badashobora kuyabona itorero rikazabafasha.

Muri iri torero hagarutswe cyane gufatanya gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane dore ko iki kibazo cyugarije aka karere kuko abaturage baho bakiri hasi.


 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment