Umushinga Global Community ugiye kuganira n’ abahinzi 100 muri Musanze

Umushinga Global Communities (wahoze witwa CHF International) urateganya kuganira n’abahinzi n’aborozi bagera ku 100 bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze kuva tariki 04 kugeza kuri 06/09/2013 kugirango baganire ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.

Ibi bikorwa bizakorwa ku bufatanye n’urugaga rw’abahinzi borozi Imbaraga, ngo bizibanda ku kugaragariza abahinzi n’aborozi akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga, nk’imashini zihinga, izisarura n’izikorera, bityo ngo abahinzi barusheho kumva ko bazikeneye.

Iyi gahunda ngo igomba kwitabwirwa n’abantu 100 bazaturuka mu matsinda arindwi  yashinzwe n’umushinga wa USAID witwa Higa Ubeho.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment