RUSIZI AbayoboziHagamijwe kugushakira abaturage ubuzima bwiza buzira indwara ku wa 13/09/2013, abayobozi b’amadini n’amatorero bibukijwe gushishikariza abayoboke babo kugura ubwisungane mu kwivuza kuko roho nzima utura mumubiri muzima, ibi ni ibyagarutsweho mukiganiro cyahuje abo banyamadini n’ umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rusizi Bajyinama Athanase.

Uyu muyobozi yabwiye aba banyamadini ko babishatse bazamura umubare w’ubwishingizi bwa Mutuelle muri aka karere kuko ngo bavuga rikijyana mubayoboke babo kuruta uko babwibwa n’abandi bayobozi bitewe nuko babiyumvamo cyangwa babizera, ibi bibaye mugihe aka karere kakiri inyuma aho bageze kuri 25% kubantu bazitangira ubwisungane uyu mubare ngo uracyari hasi cyane.

Perezida w’inama y’ubutegetsi bwa Mutuelle mu karere ka Rusizi Ngirimana Gedeo nawe yakanguriye aba banyamadini kugaragaza ubufatanye bukomeye kuko bayoboye imbaga y’abanyarwanda nyinshi kandi babumvira akaba ari muri urwo rwego yabasabye gutanga umusanzu wabo mu kurengera ubuzima bw’abayoboke babo n’abanyarwanda muri rusange kuko ngo gusenga gusa bitarimo kwiteganyiriza uko ugomba kubungabunga ubuzima bwawe ari ntaho byabageza

Abanyamadini bari bari muri iyi nama bunguranye ibitekerezo bitandukanye bemeza ko bagiye gukora ubukangurambaga bukomeye haba mumatangazo no mu ijambo ry’Imana kugirango bazamure uyu mubare ukiri hasi cyane ndetse ngo na roho yabo irusheho gutura mu mubiri muzima koko nkuko ijambo ry’Imana ribivuga.

 

 

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment