ku bufatanye n’itorero ry’ababatiste bavuguruye mu Rwanda abaganga bo muri koreya barasuzuma  abaturage uburwayi  butandukanye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/9/2013,mu karere ka Rulindo hatangiye igikorwa cyo gusuzuma abantu bafite uburwayi n’ubumuga butandukanye, mu rwego rwo kumenya ikibutera.

Iki gikorwa kirimo gukorwa n’inzobere z’abaganga bo mu gihugu cya Koreya ku bufatanye n’itorero ry’ababatiste bavuguruye  mu Rwanda, ngo ibi biri mu gikorwa cyabo cy’urukundo,aho ibyo bakora byose babikorera ubuntu, kandi bakanabasha kuba bagira ibindi bikorwa bakora nyuma yo kumenya uburwayi bw’umuntu n’ikibumutera.

Ku ruhande rw’itorero ry’ababatiste bavuguruye mu Rwanda ,reverend Pasteur  nkezabera Paulin uhagarariye iri torero ku rwego rw’intara y’amajyaruguru ,yavuze ko izi nzobere zazanywe n’iri torero ngo rifashe abatuye iyi ntara bagaragaza uburwayi n’ubumuga butandukanye,kugira ngo habashe kuba hamenyekana ikibitera, nibiba ngombwa bavurwe.

Reverand Nkezabera avuga ko ibi bikorwa babikora ku bantu bose atari ukuvuga ababatisita  basengera mu itorero ryabo gusa,ahubwo ngo ni ku bantu bose muri rusange , kandi bakabikorerwa ku buntu nta kiguzi batse umuturage.

Ikindi ngo ni uko  abagaragaweho n’uburwayi cyangwa ubumuga bashobora kugira icyo babikoraho ,bashobora kubafasha,haba mu buryo  bwo kwivuza mu mavuriro abifitiye ubushobozi mu gihugu, cyangwa kubaha insimburangingo zaba zikenewe.

Yagize ati ”nk’uko bisanzwe itorero ryacu rirangwa n’ibikorwa byiza by’urukundo ,ku bantu bose nta kuvuga ngo uyu ni umukirisitu wacu cyagwa si uwacu.Ni muri urwo rwego n’ubundi twazanye aba baganga,ngo badusuzumira abantu mu karere ka Rulindo,bagenda bagaragaza indwara n’ubumuga butazwi,hanyuma bamenye ikibibatera bivurwe .”

Bamwe mu baturage bahawe ubu bufasha bwo kubasuzuma ku buntu ,bavuze ko bishimira cyane ibikorwa by’iri torero muri aka karere,cyane cyane mu murenge wa Base ,aho iri torero rikorera.

Mbanda Vianney waje kwisuzumisha uburwayi bw’imitsi,avuga ko yishimiye cyane ibyo yakorewe nta kiguzi bamwatse,akaba anasaba ko bakomeza kumufasha  kwivuza neza mu mavuriro akomeye ,ngo kuko kuhagera bitamushobokera,kubera ubukene.

Iki gikorwa kikaba kizamara iminsi ibiri ,aho abaturage bose bafite uburwayi bazagerwaho n’iki gikorwa cy’urukundo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment