10

Ikiraro n’umudugudu byubakiwe abaturage
Abayobozi b’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza tariki 03/09/2013 batashye ibikorwa by’iterambere bagezeho muri uwo murenge ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo. Ibyo bikorwa biri mu nzego z’ubukungu, ibikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage, bikaba byaragezweho ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta ya Women for Women, World Vision na ADRA Rwanda.
Mu bikorwa batashye harimo ubworozi bw’inkoko bukorwa na koperative Rukara Duterimbere y’abajyanama b’ubuzima, umudugudu wubakiwe abatishoboye muri Karambo ya mbere, amazi meza yegerejwe abaturage bo mu kagari ka Rwimishinya n’ikiraro gihuza umurenge wa Rukara n’akarere ka Gatsibo.
Ubworozi bw’inkoko bukorwa na koperative y’abajyanama b’ubuzima ngo bukorwa hifashishijwe amafaranga ya PBF bahabwa na minisiteri y’ubuzima buri gihembwe nk’ishimwe ry’ibikorwa baba barakoze byo kurengera ubuzima bw’abaturage, nk’uko umuyobozi w’iyo koperative, Gatera Mustapha abivuga.
Uretse ubwo bworozi hari n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo kwegereza amazi meza abaturage, kububakira uturima tw’igikoni n’ubwiherero no kubishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bikorwa n’imiryango itegamiye kuri leta ya World Vision, ADRA Rwanda na Women for Women ikorera muri uwo murenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ntivuguruzwa Gervais yashimye ubufatanye uwo murenge ufitanye n’abafatanyabikorwa ba wo mu guteza imbere abaturage, ariko anasaba abaturage kugira ibyo bikorwa by’iterambere ibya bo babicunga neza.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara basabwe gushyira imbaraga mu kubungabunga no gukumira uwashaka kwangiza ibyo bikorwa by’iterambere bagezeho, kandi bagafatanya kugira ngo bizabagirire akamaro mu gihe kirambye, nk’uko byavuzwe na Sikubwabo Benoit, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu.
Bamwe mu baturage twavuganye bavuze ko ari amahirwe akomeye kuba umurenge wa bo warabonye abafatanyabikorwa bakomeye kandi bafite ubushake bwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, baniyemeza kuzabungabunga ibyagezweho.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment