Abatujwe mu mudugudu wa Karambo ya mbere barashima abawububakiye

Rukara: Abatujwe mu mudugudu wa Karambo ya mbere barashima abawububakiye

Abaturage batujwe mu mudugudu wa Karambo ya mbere uzwi ku izina rya “Nyarutarama” wo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza barashimira abawububakiye, kuko ngo babakuye ahantu habi. Uwo mudugudu ngo wubatswe n’umuryango World vision ukorera mu murenge wa Rukara, ukaba ari umwe mu bafatanyabikorwa b’uwo murenge mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mukashema Rose watujwe muri uwo mudugudu avuga ko mbere y’uko awutuzwamo yari acumbitse i Kigali we n’abana be batanu, umugabo yarabataye. Nyuma ngo yaje kubona abakozi ba World Vision bashaka abana bo gufasha, abana be bagira amahirwe yo kujya muri abo bagombaga gufashwa.

Yongeraho ko nyuma habayeho gahunda yari ihuriwe na leta na World vision yo gutuza abantu bafite abana mu mushinga wa World vision, na we akabisaba bakamufata bitewe n’ibibazo yarimo nyuma y’aho umugabo amutaye. Ibyo ngo ni byo bituma ashimira cyane umuryango wa World Vision kuko aho wamukuye ari kure.

Ati “Umunsi baduhamagara ngo tuze hano mu mudugudu nayirayemo ndi uwambere. Nari ntangiye kubura uburyo ndyamisha abana nkabacurikiranya bakabura aho baryama akazu nari ncumbitsemo ari gato kandi abana ari benshi, bakiga bibagoye, ariko ubu hano turisanzuye aho kuryama abana ntibibagoye cyane, usibye ubuzima bukeya bukingoye”

Amwe mu mazu yo muri uwo mudugudu yatangiye komoka, kandi ngo nta gihe amaze yubatswe nk’uko abatujwe muri uwo mudugudu babivuga. Bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwite bwa leta n’umufatanyabikorwa wabubakiye ayo mazu babafasha kuko yatangiye kwangirika. Bamwe bavuga ko ari uko bashyizeho iyo sima batabanje gushyiraho igishonyi kandi igitaka cy’i Rukara cyomoka ubusa, nk’uko umwe mu bo twavuganye abivuga.

Ati “Mbona ikintu twasaba ari uko badufasha bakadushyiriraho igishonyi kuko kuriya gushyiraho sima batabanje gushyiraho igishonyi usanga ari yo mpamvu ya kuriya gusaduka no kugwa hasi”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara ngo buzafatanya na World vision mu gukemura icyo kibazo mu gihe kitari icya kure, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Ntirenganya Gervais.

Abaturage batujwe mu mudugudu wa “Nyarutarama” bavuga ko babanye neza nta kibazo. Bafite gahunda y’amasengesho bakora bose hamwe uko batuye muri uwo mudugudu, ndetse bakaba baranibumbiye mu kimina aho bagurizanya amafaranga ku buryo ntawapfa kugira ikibazo ngo abure uburyo bwo kugikemura.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment