Ishyirahamwe ASODEI (Association pour le Dévéloppement Integré) rikomeje gutanga ubufasha mukuzamura imibereho myiza y’abana b’abakobwa babyariye iwabo (Enfants Filles Méres), ibafasha mukwiga imyuga.

Ubu abo bakobwa batangiye kwigisha umwuga w’ubudozi, aho amahugurwa amara amezi 6 nyuma buri mukobwa agahabwa ibikoresho by’ibanze byamufasha gutangira gukorera amafaranga, nk’imashini idoda ndetse n’ibikoresho bijyanye nayo.

ASODEI ikomeje kwitaUmunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Mupenzi Esdras avuga ko icyo gikorwa gituma abo bakobwa bigirira icyizere ndetse abafite ibibazo by’ubukene byashoboraga kubashora mubikorwa by’ubusambanyi bakabasha kugira bikeya bikemurira.

Ikindi uyu muyobozi avuga ni uko iyo abo bakobwa bashoje amasomo basabwa kwishyira hamwe kugira ngo bakomeze gukurikirwa no kugirwa inama. Benimana Immaculée, umwe muri abo bakobwa avuga ko kumenya kudoda ubu bituma yikemurira ibibazo ndetse akanafasha umuryango we, bityo akaba yaragaruye agaciro mumuryango.

Mumurenge wa Nyange habarirwa abakobwa bagera kuri 300 babyariye iwabo bakiri bato, muribo 120 bakaba bigishwa umwuga wo kudoda buri mwaka. Zimwe mumpamvu ngo zituma imibare y’abana b’abakobwa babyarira iwabo yiyongera, ni urujya n’uruza rw’abantu baza muri uwo murenge kubera imirimo yo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment