Inzego zose zirasabwaUmushinga  ugamije Iterambere Ridaheza (Développement Local et Inclusif) ukorera mu karere ka Nyamasheke urasaba inzego zose gufatanyiriza hamwe mu rwego rwo guteza imbere abo bikigaragara ko batishoboye kugira ngo iterambere ribashe kugerwaho kuri bose ntawusigaye.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’Umushinga Iterambere Ridaheza mu karere ka Nyamasheke, Nkurunziza Alphonse, ubwo kuri uyu wa 25/09/2013 yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri yahuje inzego zose zifite aho zihuriye n’abatishoboye muri aka karere.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri ahuje abahagarariye inzego za leta, abatanga serivise, abahagarariye abatishoboye ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile, hagamijwe kunoza ingamba zo gufasha abatishoboye ku buryo bazajya bagira uruhare mu gufata ibyemezo by’ibibakorerwa mu iterambere ryabo.

Uyu mushinga w’Iterambere Ridaheza uvuga ko wahuje izi nzego zose kugira ngo zisobanukirwe uburyo bw’ubufatanye bukoreshwa mu iterambere ridaheza, kuko buri cyiciro cyose kiba gihagarariwe kandi izo nzego zose zikaba n’ubusanzwe ari zo zigira uruhare mu kuzamura abatishoboye.

Umuyobozi w’uyu mushinga mu karere ka Nyamasheke, Nkurunziza Alphonse avuga ko kugira ngo iterambere ry’abatishoboye rigerweho ari uko izo nzego zose zihagarariye ibyiciro bitandukanye zigira uruhare mu gufasha abatishoboye kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ryabo birinda kwiheza kuko byakunze kugaragara ko impamvu abantu badaterera imbere icyarimwe ari uko habamo abiheza.

Ubu buryo bwo guhuza inzego za leta, abatishoboye na sosiyete sivile (amadini, imiryango itandukanye ndetse n’abahagarariye abatishoboye) ngo bukaba ari bwo bufatwa nk’imbarutso yo kugeza ku iterambere ridaheza uwo ari we wese kuko buri muturage yisanga muri ibi byiciro kandi hakabaho kurebera hamwe impamvu zitera kutishobora kuri bamwe no gusangira ibitekerezo by’icyatuma batera imbere ariko abatishoboye ubwabo bakaba ari bo bagaragaza uko bakwiteza imbere.

zirasabwa kugira uruhareNkurunziza avuga ko kugira ngo iterambere ridaheza rigere kuri bose, bisaba ko abatishoboye ubwabo baturutse mu byiciro bitandukanye bahurira hamwe mu itsinda ariko batagendeye kuri ya matsinda baturukamo, noneho bose hamwe bakagaragaza impamvu batishoboye ndetse bakerekana n’inzira babona yabafasha gutera imbere; byarangira bakagaragaza icyo bashobora gukora kugira ngo aho badashobora kwigeza baterwe inkunga ituma biteza imbere kuko baba babigizemo uruhare kandi babyiyumvamo.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubutegetsi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jovith na we yashimiye uyu mushinga ugamije iterambere ridaheza kandi ahamya ko abantu bose bashobora gutera imbere kuko ngo buri muntu wese aba afite amahirwe yakoresha agatuma yiteza imbere.

Umushinga w’Iterambere ridaheza ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga Handicap International, VSO ndetse n’Umuryango Strive Foundation ku nkuga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Union Européenne).

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment