Urubyiruko rurasabwa guharanira amahoro.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro usanzwe wizihizwa tariki ya 21 Nzeri buri mwaka, ku bufatanye n’umushinga World Vision, kuri uyu wa kane tariki ya 19/09/2013 Fondasiyo ya Kizito Mihigo iharanira amahoro (KMP) yataramiye urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, igitaramo cyibanze ku gukangurira uru rubyiruko guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Ubu butumwa ku munsi mpuzamahanga w’amahoro muri uyu mwaka ufite insanganyatsiko igira iti “uburezi n’uburere bugamije amahoro (Education for Peace)” bwagejejwe kuri aba banyeshuri bo mashuri yisumbuye binyuze mu bihangano binyuranye nk’indirimbo, imivugo, ikinamico ndetse no mu biganiro.

Umuyobozi wa KMP, Kizito Mihigo yabwiye uru rubyiruko ko kuba hariho umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro ari umwanya mwiza wo kwibutsa abantu amahoro icyo aricyo, ndetse n’uruhare buri wese yagira ngo amahoro asagambe, akaba asanga uburere n’uburezi bikwiye kuba biharanira amahoro.

Ati “Uwo munsi utuma abantu bongera kugaruka mu gitereko bakavuga ngo ariko ubundi amahoro ni iki? Ese ubundi kugira ngo tuyabone harasabwa iki? Ese uruhare rwange ni uruhe? Uburere n’uburezi bikwiye kuba biharanira amahoro”.

Yabwiye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ko arirwo ejo hazaza h’u Rwanda, ariko kugira ngo habe heza bisaba kutibagirwa amateka yaba ameza cyangwa amabi.

Joséphine Munyeri, ushinzwe kwimakaza amahoro n’ubwiyunge mu mushinga World Vision yavuze ko bigisha abana kwimakaza amahoro kugira ngo babikurane kuko guhabwa ubumenyi bwo mu ishuri gusa bidahagije, dore ko hari n’abize bayahungabanyije.

Yasabye aba banyeshuri ko imbuto babibwemo bazikoresha neza zigatanga umusaruro aho batuye ndetse n’aho biga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye KMP umusanzu biyemeje gutanga mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ngo kuko bikenewe, anabizeza ko ubuyobozi bubashyigikiye muri izi gahunda.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyeshuri biga kuri GS Nkumbure, GS Uwinkomo, GS Ngororero ndetse na Collège de Mudasomwa.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment