Ababyeyi barakangurirwaKuri uyu wa gatatu tariki ya 11/09/2013, mu karere ka Nyamagabe hasojwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku konsa abana mu buryo bukwiriye ku nsanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire ababyeyi bonsa”, cyakozwe ku bufatanye bw’akarere ka Nyamagabe n’umushinga Global Communities binyuze mu bafatanyabikorwa bakorana nka USAID Ejo heza, Duhamic Adri, ADEPR ndetse na AEE.

Muri ubu bukangurambaga, ababyeyi bashishikarizwaga konsa umwana byibuze inshuro umunani ku munsi, bakabonsa amezi atandatu nta kindi kintu babaha, nyuma yayo bagakomeza kubonsa kugera ku myaka ibiri ariko banabaha imfashabere.

Iyo uganiriye na bamwe mu babyeyi bonsa usanga koko ubu bukangurambaga bwari bukwiriye. Hamwe no kujyana n’igihe, ngo bituma ababyeyi batabona igihe kinini cyo kubana n’abana ngo babashe kubonsa uko bikwiriye kuko baba bagiye gushaka imibereho, nk’uko Nyirabizeyimana Véstine abitangaza.

Ati “Kubera shuguri nyine ntabwo abana bonkera igihe, ababyeyi baba bari mu kazi. Ngewe konsa umwana birangora kuko amasaha menshi mba ntari kumwe nawe kubera akazi k’ubucuruzi nkora. Nyine ngerageza kwihuta (nkajya kumwonsa) ariko ntabwo biba byoroshye”.

Hategekimana Sylvestre, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Nyamagabe, avuga ko ababyeyi bakwiye gukora uko bashoboye bakonsa abana inshuro umunani ku munsi, kugeza ku mezi atandatu nta mfashabere bahawe kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Avuga ko ababyeyi bakwiye kujya batwara abana ku kazi cyangwa se no mu yindi mirimo bakaza gushaka umwanya wo kubonsa, bitaba ibyo bagakama amashereka bakayabika neza umwana akaza kuba ariyo ahabwa, aho kumuha amata.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc, ushizwe ubuzima n’imirire muri USAID Ejo Heza atangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu kuba ababyeyi bonsa abana nta kindi babaha kuko bari ku kigero cya 85%, ubu bukangurambaga bukaba bugamije kugira ngo ababyeyi batadohoka ndetse n’abajyaga babaha imfashabere bikubite agashyi bityo abana bahabwe intango y’ubuzima bwiza bahabwa ibere gusa, kuko rihagije kugira ngo ribatunge mu mezi atandatu ya mbere.

Muri uyu muhango kandi hanahembwe bamwe mu babyeyi bitabiriye iyi gahunda yo konsa abana mu mezi atandatu ya mbere batabaha imfashabere, aho bahawe terefoni zigendanwa ndetse n’ibitenge.


 

 

 

 

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment