Nyuma y’isuzuma ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwakoreye abafatanyabikorwa bako mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje, abafatanyabikorwa barashimirwa uko bitwara mugufasha mu iterambere ry’akarere.

Itsinda ryari rigizwe n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Ngororero niryo ryasuzumye ibikorwa by’abafatanyabikorwa mumpera z’ukwezi kwa Kanama, aho ryasuye ibikorwa by’abo bafatanyabikorwa aho biri mubaturage.

Nyuma y’icyo gikorwa, ubuyobozi bw’akarere bwishimiye uko abafatanyabikorwa bako bakora ibyo biyemeje, bityo bubizeza ubufatanye bwa buri gihe mugutezimbere abaturage b’akarere ka Ngororero.

 Uwari uihagarariye SNV nayo yagenzuwe, madame Antoinette Uwimana avuga ko bishimiye imikorere n’imikoranire n’Akarere. Kimwe mubyishimirwa ni gahunda yo gutegurira hamwe ibikorwa mbere y’uko bishyirwa mumihigo y’akarere, nubwo hari abafatanyabikorwa bamwe bataratangira iyo gahunda bitewe n’imikorere yabo.

Mbere y’ibikorwa, abafatanyabikorwa bagirana amasezerano n’akarere

Mbere y’ibikorwa, abafatanyabikorwa bagirana amasezerano n’akarere

Muri rusange ibyari biteganijwe gukorwa muri 2012/2013 byagezweho ndetse ibizakorwa muri 2013-2014 nabyo bikaba byarashyizwe ahagaragara. Gusa hari bimwe mubikorwa bitatunganye, nko gukwirakwiza ingufu za biogazi byari mubikorwa bya SNV kuko habaye ikibazo cya rwiyemezamirimo utarubahirije inshingano ze ibyo bikaba byaraciye intege abagenerwabikorwa mu gutanga uruhare rwabo.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment