NgomaDist

Mu rwego rwo gukumira no guhashya amakimbirane ashingiye ku mitungo cyane cyane ashingiye ku butaka mu miryango, umushinga ” International Alert” watangije igikorwa kigamije gukumira aya  makimbirane.

Binyuze mu biganiro, abaturage bazajya  baganira ku bibazo by’ubutaka  uko bihagaze maze banatange umuti babona wabikemura.

Muri ibi biganiro inzobere z’abashakashatsi zizakora kuri ibi bisubizo abaturage babona byakemukamo maze zitange raport kubo bireba ndetse zandike n’ibitabo .

Ubwicanyi bwinshi buri kugaragara hagati mu miryango muri iki gihe, buri kuba bushingiye kumakimbirane y’ubutaka.

Mutesi Betty  umukozi wa “International Alert” mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 05/09/2013, yavuze ko bafite icyizere ko ingamba uyu mushinga uzanye zizakumira amakimbirane ashingiye kubutaka yagaragaraga muri aka karere.

Yagize ati ”Ibintu byo kurwanya no gukumira amakimbirane tubifitemo uburambe kuko n’ubundi twatangiye dukora ku bumwe n’ubwiyunge kandi aho twakoreye byatanze umusaruro ufatika. Uburyo bwo kwegera abaturage bo hasi tukaganira nibyo twibandaho.”

Mutesi akomeza avuga ko uyu mushinga wahisemo gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka kuko babonye aya makimbirane agenda afata intera ikaze kandi ko hatagizwe igikorwa ngo akumirwe yazateza icyibazo gikomeye.

Simugomwa Agustin,uhagarariye abunzi bo mu murenge wa Remera,avuga ko ibibazo birenga 80% bakira ari ibishingiye ku makimbirane y’ubutaka.

Yagize ati”Uyu mushinga kuko ugiye kujya hasi mubaturage ukaganira nabo ukamenya ikibazo uko giteye ndetse nuko abo baturage babona cyakemuka,ndabona byabyara umusaruro ufatika kuko umuti uturutse mubiganiro niwo muti urambye nkuko gacaca byagenze.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,mu ijambo rye yavuze ko akarere kishimiye imigambi yuwo mushinga ,ariko anawusaba ko uko basanze ikibazo cy’amasambu kifashe batazaba ariko bagisiga kuko bagomba kugera kuntego.

Mumyaka itatu uyu mushinga uzamara ukorera mu karere ka Ngoma,ngo hazakorwa ubushakashatsi kuri iki kibazo maze ibibuvuyemo bitangazwe mu bitabo bishyirwa no kurwego mpuzamahanga.Mu karere ka Ngoma bazakorera mu mirenge ine ya Rukumberi,Remera,Rukira,Rurenge mu mirenge 14 igize aka karere.

Uyu mushinga uzakoresha amafaranga agera kuri miliyoni 165 y’u Rwanda,azakoreshwa mubikorwa byo kongerera ubushobozi abaturage n’abayobozi mu tugali kubijyanye n’itegeko n’imikoreshereze y’ubutaka.

Uyu mushinga ufite icyicaro mu bwongereza iyi gahunda izakorwa kunkunga ya USAID.

Imanza zishingiye kubutaka nizo zifata umubare mu nini muzo abunzi bakira mu mirenge ndetse byagaragaye ko ibibazo by’amasambu biri mubiteza ubwicanyi mu miryango.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment