Abanyamadini basabwe kujya bikemurira amakimbirane aba hagati yabo

Bishop Theophile Rugubira; umuvugizi w’itorero Harvest Christian Church yasabye abanyamatorero bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyefo ko bajya bikemurira ibibazo by’amakimbirane hagati yabo batarinze bajya mu nkiko.

Ibi uyu muvugizi akaba yabisabiye mu mahugurwa yahuje abakuru b’amatorero atandukanye mu karere ka Muhanga.

Rugubira avuga ko usanga mu matorero hakunze kugaragara ibibazo bidakwiye kuba biharangwa, akarusho bikaza gukomera cyane kuko baba batabashije kubikemura hagati yabo bagahitamo kubijyana mu nkiko cyangwa mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa leta kandi biba byoroshye.

Uyu  mugabo akaba asaba aba bayobozi kujya bita ku bibazo bita bito bito bigaragara mu bayoboke b’amatorero ndetse no mu bashumba ubwabo kuko aribyo bikura bikajyara amakimbirane akaze.

Yagize ati: “nk’ikintu kijya kijya kigaragara navuga ni nko gusebanya cyangwa gutukana bishobora kugaragara mu bayoboke cyangwa mu bakuru b’amatorero, ibyo ni ibintu dukwiye kwicara tugacocera iwacu bigashira burundu turarinze tujya ahandi”.

Akomeza avuga ko hari ibyaha bikomeye biba birenze abayobozi b’amatorero ndetse n’abakirisitu bigatuma inzego za leta biba ngombwa ziza kubikemura.

Ati: “nk’ubu ntabwo umukirisito yakwica mugenzi we ngo tuvuge ngo tuzabikemura hagati wacu nk’abakirisito icyo gihe inzego za leta zigomba kubyinjiramo kugirango iki kibazo gikurikiranwe”.

Bamwe mu bakirisito bemeza ko byinshi mu bibazo bikunze kugaragara mu matorero, bikomoka ahanini ku bagabo kuko abagore bakunzegusa n’abahezwa mu bintu byinshi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment