m_Caritas Rwanda yahaye amatungo magufi ababyeyi bafite abana badakura neza

Mu mushinga wa Caritas Rwanda witwa USAID/GIMBUKA, higishwa ababyeyi gutegura indyo yuzuye ituma abana bakura neza. Mu rwego rwo kubafasha kubona ibiribwa byujuje intungamubiri, abagenerwabikorwa bahawe ihene, inkoko n’inkwavu byo korora.

Abagenerwabikorwa basaga 70, b’umushinga USAID/GIMBUKA, bo mu murenge wa Musambira, bashyikirijwe amatungo magufi na Caritas Rwanda kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013. Aya matungo ngo akaba agiye kubahindurira imibereho kuko mu buzima busanzwe nta tungo bagiraga, bigatuma batabonera abana babo indyo yuzuye.

Musengimana Patricie wo mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Karengera, avuga ko ihene n’inkoko ahawe, bizamufasha kubona ifumbire yo kurumbura umurima we. By’umwihariko amagi y’inkoko akazajya ayagaburira umwana we, kuko afite intungamubiri zikenewe kugirango akure neza.

Amatungo aba babyeyi bahawe kandi, ngo ni ayo kubafasha kubona ibikenewe mu gutegura “Agakono k’abana”, aho babicishije mu matsinda  y’ababyeyi 10 bazenguruka ingo zirimo abana, bigishanya uko bategurira umwana indyo yuzuye.

Kubwa Mukansanga Odetta, ngo hari igihe mu gutegura ako gakono k’abana, amatsinda ya bo yagiraga ikibazo cyo kubona ibiribwa bikenewe, ariko ngo bizeye ko ayo matungo bahawe azatuma imboga zo mu turima tw’igikoni zitabura, babone amagi ndetse n’inyama z’inkwavu zizajya zororoka.

Umushinga USAID/GIMBUKA ufasha amatsinda 20 y’ababyeyi bo mirenge ya Mugina, Musambira na Ngamba. umukozi w’uwo mushinga Umwanawimpuhwe Leoncie, atangaza ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2012, umushinga utangiye gukorera mu karere ka Kamonyi, ababyeyi bagenda bahindura imyumvire ku mafunguro bagaburira abana , kuko basigaye bazi umumaro w’agakono k’abana.

Arabakangurira kwita ku matungo bahawe, kuko azabafasha kongera ubushobozi bwo kubona ibiribwa bifite intungamubiri, bityo ntihagire ikibangamira imikurire y’abana ba bo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment