Gicumbi - L’APPEL Rwanda irashimirwa inkunga yo kubaka isomero ry’abakuze

Bwakweri Ethienne Umuyobozi wa “ L’APPEL RWANDA

Gahunda yo kwigisha abakuze gusoma no kwandika no gusoza icyumweru cy’umuco akarere ka Gicumbi kashimiye L’APPEL Rwanda inkunga yo kubaka isomero ry’abakuze mu karere ka Gicumbi.

Kuri uyu wa 26/09/2013 nibwo mu Karere ka Gicumbi habereye umuhango wo  gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gusoma no kwandika kubakuze aho icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Byumba, akagari ka Nyarutarama.

Umuyobozi wa “ L’APPEL RWANDA” Pasteur BAKWERI Etienne,umuryango wita kuri ejo hazaza h’umwana w’u Rwanda akaba ahagarariye abashinze isomero rifasha abana gusoma no gukora imikino itandukanye.

Atangaza ko Umuryango wabo  ushyira imbere umuco wo gusoma kuko ari urufunguzo rw’ubwenge.

Yasabye abiga gusoma bakuze kudacika intege kuko ababirangije bafata bibiriya bakayisoma neza.

Asanga gahunda yo kwigisha abakuze barengeje imyaka 20 gusoma, kwandika  no kubara babifatanije na Minisiteri y’umuco n’Akarere izateza imbere abakuze batari barize.

Mu bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko bafite ikoranabuhanga rya mudasobwa muri iryo somero kugira ngo bakomeze bagendane n’igihe.

Ryatangiye ari iry’abana ubu n’abantu bakuru bakaba bashobora kurikoresha.

Iri somero ryubatswe  na L’APPEL Rwanda ku nkunga ya L’APPEL FRANCE ndetse no kwigisha abakuze gusoma no kwandika.

Madamu UWAMAHORO Eugenie wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yagaragaje ko  mu karere ka Gicumbi harimo amasomero 247 y’abakuze batazi gusoma no kwandika.

Yagarutse ku byiza byo kumenya gusoma agaragaza ko ahanini icyabateye kutamenya gusoma no kwandika ari ubujiji bw’ababyeyi.

Iyo umubyeyi atazi gusoma no kwandika ntabwo yamenya n’akamaro ko kwiga ku bana be ngo  ashobore kubakurikirana ntibasibe ishuri.

 Ku menya gusoma no kwandika ni umusingi wo gutera imbere mu karere ka Gicumbi gusa haracyari ikibazo kuko 27% ntwabwo bazi gusoma no kwandika.

Akaba yabasabye abakuze gushishikariza abandi kwiga gusoma no kwandika kandi igihugu kikaba cyifuza ko abayarwanda bose bamenya gusoma no kwandika. Yashimiye abemeye kuza kwiga  no kuzajya bashishikariza abana .

Mukarugwiro Claudine utuye mu kagari ka  Nyarutatrama akaba yatangajeko  impamvu yamuteye kujya mu ishuri ry’igisha gusoma no kwandika ari uko ababyeyi be batamujyanye mu ishuri ubu akaba  amaze kubimenya ashobora gusoma ibitabo no kuba yakwandika ibaruwa.

Karambizi Olivier wari uhagarariye Minisiteri w’Umuco akaba yagaragaje ko  iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kwiga gusoma  kwandika ku bakuze n’icyumweru cy’umuco.

Yavuze ko umuco ariwo ugira abanyarwanda umuryango umwe bityo tukaba tugomba kuwusigasira umuco ukadufasha gusabana .

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma akaba ari intumbero igihugu gifite  gusoma bikaba bifasha gufunguka mu mutwe no gutekereza abanyarwanda bakaba bagomba kuba umuryango wubakiye ku bumenyi bamenya kwandika no gusoma ibitabo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment