Abakuru barereka abana uko batera ibiti no kuzajya babibungabunga

Abakuru barereka abana uko batera ibiti no kuzajya babibungabunga

Umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije w’umuryango World Vision ukorera mu karere ka Bugesera, watangije gahunda yo kubungabunga ibiti gakondo, mu rwego kubirengera ngo bitazacika burundu kandi bifitiye akamaro kanini abaturage.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibiti cyimeza cyangwa ibiti gakondo bigenda bikendera ku butaka bw’u Rwanda kubera ibikorwa bya muntu, ahenshi usanga ibyo biti birandurwa, ibindi bigacanwa, mu gihe hari n’ibiribwa n’amatungo ntibyongere gushibuka.

Iyo gahunda yo kubungabunga ibisanzwe bihari nk’imivumu, imibirizi, imiko n’ibindi ariko hakazanaterwa ibindi mu bihe biri imbere.

Uwo mushinga urafatanya n’abaturage mu murenge wa Nyamata mu bikorwa byo gukonorera ibiti cyimeza, kuko ahenshi usanga abaturage barabiranduranye n’ibishyitsi byabyo, ahandi bigatemwa, mu gihe hari ibirundwaho ibyatsi ntibizamure umutwe nk’uko Gapusi Jean, umushakashatsi mu kigo cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB abivuga.

Yagize ati “ubushakashatsi bwarerekanye ko ibiti gakondo bifite uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije, kuvamo imiti, n’ibiti kandi bimenyereye imihindagurikire y’ikirere kandi bifasha ubuhinzi n’ubworozi”.

Ukuriye umushinga ugamije kurengera ibidukikije mu muryango wa World Vision Kayitera Safari Dieudonne avuga ko ubukangurambaga bugiye kongerwamo imbaraga kuko ubusanzwe abaturage cyane cyane abahinzi batahaga agaciro ibiti gakondo.

“ tugomba gukangurira abaturage kumva ibyiza by’ibi biti ndetse bakanarushaho kumva akamaro bifitiye ibihingwa n’amatungo”.

Bamwe mu baturage ngo bazirikana akamaro k’ibyo biti haba mu miti ivamo n’ibikoresho bitandukanye nk’uko bivugwa na Ntawuyirinda Pelagie,  umwe mu batuye mu kagari ka Maranyundo mu murenge wa Nyamata.

Ati “ bino biti tubikuramo ibikoresho byo gukoresha mu rugo nk’aho igiti cy’umuvumu kivamo umuhini w’isuka, umuvure, isekuru, umuhini wo gusekuza n’ibindi”.

Kongera ibyo biti bishobora kuzagirira akamaro abatuye akarere ka Bugesera kuko ahenshi muri ako karere nta mashyamba ahari ashobora gukurura imvura ihagije. Mu minsi iri imbere ngo bizatuburwa biterwe henshi, kuko ngo byagaragaye ko bitanangiza ubutaka, cyangwa ngo byangize ibindi bihingwa.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment