Abagize umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (AERG Urugwiro) biga mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya COSTE/ ITH- Hanika mu karere ka Nyanza tariki 22/09/2013 bubakiye inzu mugenzi wabo nyuma yo kubona ko acunaguzwa nabo mu muryango wari umucumbikiye.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Mugiraneza Florence yabanaga na nyina wabo ariko umugabo we ngo agahora amucunaguza amubwira ko akwiye kwishakira aho kuba cyangwa  akahava ahirukanywe.

Iki kibazo cy’itotezwa yakigejeje kuri bagenzi be babana mu muryango wa AERG Urugwiro bumva nabo batakomeza kukirebera maze nibwo bahisemo gukusanya inkunga yo kumwubakira inzu ye bwite kugira ngo abone agahenge.

Abagize AERG Urugwiro bubakiye icumbi mugenzi wabo

Ubufatanye bwabo bwatumye mugenzi wabo abona icumbi ryo kubamo

 Mu isambu y’iwabo yari amatongo iherereye mu mudugudu wa Gasharu mu kagali ka Butara mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza niho iyo nzu yubakiwe Mugiraneza Florence.

Ngirinshuti Ezekiel umuhuzabikorwa wa AERG urugwiro avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije gufasha mugenzi wabo wahuraga n’ikibazo cyo gutotezwa n’umuryango wamwakiriye nk’umwana w’imfubyi ariko ngo ugahora umusaba kuzishakishiriza irye cumbi. Mu bufatanye abanyamuryango ba AERG Urugwiro bamwubakiye iyo nzu bangeraho igikoni n’ubwiherero.

Mugiraneza Florence wubakiwe iyo nzu yishimiye ubwo bufasha yahawe atangaza ko kuba abonye icumbi agiye gutuza agatandukana n’intonganya yahozwagaho n’umuryango yabagamo.

Agira ati: “ Iyo ibiruhuko byageraga wasangaga niganyira gutaha kuko byabaga ari induru umugabo wo muri urwo rugo akambuza amahwemo.

Abanyamuryango ba AERG urugwiro bari muri iki gikorwa cyo kubakira mugenzi wabo bavuga ko babayeho nk’umuryango umwe ngo iyo umwe muri bo afite ikibazo bafatanyiriza hamwe kugikemura aho bidashoboka bakisunga abandi.

AERG urugwiro imaze imyaka 9 ishinzwe mu kigo cy’ishuli rya COSTE/ITH – Hanika tariki 9/10/2013 akaba aribwo izizihiza isabukuru yayo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment