Ubuyobozi bwa EPR burasaba abayoboke ba bo gusenga ariko baharanira iterambere

Ubuyobozi bw’itorero Presibiteriyene mu Rwanda EPR burasaba abakrisito n’abanyarwanda muri rusange gusenga kandi bagakora kugira ngo barusheho kwiteza imbere, kuko iyo abakirisitu bafite imibereho myiza bifasha n’ itorero gutera imbere.

Pasteur Pascal Batarigaya ni umuyobozi wungirije ku rwego rw’igihugu mu itorero rya EPR.  avuga ko iyo umuntu asenze kandi  akanakora n’imirimo imufasha kwiteza imbere   bihesha itorero isura nziza bityo akaba asaba buri wese kurushaho  kunoza imirimo ye yamufasha kugera ku buzima bwiza.

aragira ati “Mwitekereza ko muzatera imbere muhereye kuri za milioni. Ahubwo muhere ku bushobozi buke mufite mubukoreshe neza buzabageza ku ntera ishimishije na mwe mutacyekaga”.

Abakirisitu bavuga ko basanzwe bakora imirimo itandukanye  ibateza imbere cyane cyane  ubuhinzi n’ubworozi. Ubu ngo bagiye kurushaho gutekereza indi imishinga iciriritse  yabafasha kwihutisha iterambere ry’imiryango ya bo.

Imwe muri iyo mishinga harimo kwibumbira mu matsinda kuko bashyize imbaraga hamwe byazabafasha. Uwizeyimana Marie Anne ni umukirisito wa Paruwasi ya Rukoma aragira, ati ”tugiye kugerageza kwibumbira mu matsinda duhuze ubushobozi bwacu ntakabuza birashoboka ko tuziteza imbere”

Aba bakirisitu baragirwa inama zo kwiteza imbere  n’abayobozi b’amadini, mu gihe n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta zidahwema kubaha ibitekerezo byabafasha kwihutisha iterambere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment