Basobanuriwe ububi

Abasaveri 45 bahagarariye abandi baturuka mu maparuwasi umunani atandukanye yo muri zone ya Kibuye, tariki 11/08/2013 basoje ingando bari bamazemo iminsi ine muri paruwasi ya Congo Nil mu karere ka Rutsiro. Muri iyo ngando babashije guhabwa amasomo menshi harimo n’ayerekeranye n’ububi bw’ibiyobyabwenge, biyemeza kubyirinda no kubirinda abandi.

Assistant Inspector of Police Constantin Tuyisabe ni we waganirije urwo rubyiruko ku bijyanye n’ibiyobyabwenge. Yasobanuriye urwo rubyiruko bimwe mu biyobyabwenge bikunze kugaragara mu gace batuyemo birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zitemewe zikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye bishobora kwangiza ubuzima bw’abazinywa.

Yavuze ko urumogi ari ikiyobyabwenge kigira ingaruka ku bwonko, ku mitekerereze no ku mubiri wose muri rusange.

Ati “uwarunyoye murahura akagusekera ukagira ngo yanezerewe, mu kanya akagutema.”

Bamwe ngo barunywa bazi ko rubatera imbaraga ariko ngo si byo, ahubwo rutuma uta ubwenge ugakora nk’imashini, mu kanya rwagushiramo ugahita ucika intege ntugire icyo ubasha kwimarira.

Ibindi biyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano na byo ngo ni bibi kuko hari abashyiramo ibintu bibi birimo imvaruganda, amatafari n’urumogi hanyuma uwabinyoye agasara.

By’umwihariko imvaruganda ngo ni mbi cyane kuko ari imisarane y’abazungu bavidura, imyanda bakayinyuza mu ruganda , bakavanga n’indi miti bigahinduka umweru ndetse ntibigire n’umunuko.

Ati “Kubera ibyo bintu byangiza imibereho yacu, bibaye byiza twabyirinda.”

Yakanguriye urwo rubyiruko rw’abasaveri kwirinda ibiyobyabwenge, aboneraho no  kuburira abakobwa by’umwihariko ko iyo bagiye mu biyobyabwenge bahuriramo n’ingaruka zikomeye kurusha abahungu zirimo gutwara inda batateganyije, gufatwa ku ngufu, kwica, urugomo, n’ibindi.

Yibukije urwo rubyiruko ko bamwe mu bantu bakuru na bo bashobora kuba ibiyobyabwenge bagashuka abana bato n’urubyiruko bakabakoresha ibidakwiye. Abo bantu ngo bazwi ku mazina ya shuga dadi na shuga mami.

Ngo bakunze gushukisha urubyiruko ibintu, bamwe bakabafatirana n’ubushomeri ubundi bakabiyegereza bagamije kubahemukira bakabatera inda cyangwa izindi ndwara kugira ngo bazasige bisasiye benshi, dore ko muri bo haba harimo abanduye indwara zirimo na SIDA.

Urwo rubyiruko rwasabwe kujyana ubutumwa bwo gushishikariza abandi kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima, bigateza n’umutekano mucye.

Urubyiruko rw’abasaveri bari muri izo ngando na bo batahanye ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge kuri bo ubwabo no kuri bagenzi babo. Umwe muri bo witwa Nyirabahire Isabelle waturutse muri paruwasi ya Kibuye avuga ko babashije gusobanukirwa uburyo ibiyobyabwenge bishobora gutesha umuntu umurongo nyine nk’uko ari ibiyobyabwenge, akaba nta kintu yakwigezaho, ndetse n’ingaruka zabyo zikamutera kugira ejo hazaza hatari heza, bityo na kiliziya igasenyuka.

Ati “nk’uko twaje turi abasaveri, dutahanye ingamba z’uko tugomba kwirinda ibiyobyabwenge tukabirinda n’abandi kandi tugakunda igihugu cyacu, ubundi tugakunda n’umuryango wacu w’abasaveri.”

Ibikorwa by’abasaveri bishingiye ku nkingi eshatu ari zo imirimo y’urukundo, imirimo ya gitumwa n’imirimo y’amajyambere. Muri iyo ngando bakozemo imirimo y’urukundo irimo kubumbira umuturage amatafari ya rukarakara noneho na we abishyura amafaranga 7500 bakaba bateganya gushaka umuntu utishoboye bazayafashisha utuye mu gace iyo ngando yabereyemo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment