m_19
Tariki 15 z’ukwezi kwa munani ni umwe mu minsi mikuru ikomeye muri kiliziya gatulika, aho abakirisitu gaturika bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, by’umwihariko abo muri diyoseze ya Nyundo bakaba bateranira i Congo Nil mu karere ka Rutsiro ku ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya.
Abo bakirisitu baba baturutse mu maparuwasi 23 agize diyoseze ya Nyundo mu turere dutandatu tw’intara y’Iburengerazuba (usibye akarere kamwe ka Rusizi) ari two Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu. Abenshi bahaza n’amaguru bakahagera nyuma y’iminsi ibiri.
Padiri Ntirandekura Gilbert uba muri paruwasi ya Congo Nil avuga ko nubwo uwo munsi mukuru uba wabaye muri kiliziya y’isi yose, muri diyoseze ya Nyundo uhimbazwa mu buryo bw’umwihariko kubera ko umwepisikopi wa mbere wa Diyoseze ya Nyundo, Musenyeri Aloys Bigirumwami yaragije diyoseze ya Nyundo Bikira Mariya, umubyeyi w’abakene, umubyeyi wabonekeye i Bane mu gihugu cy’ububiligi mu 1933.
Musenyeri Bigirumwami amaze guhabwa ubwepisikopi mu 1952 yagiye mu gihugu cy’ububiligi muri diyoseze ya Liège asanga muri iyo diyoseze ari hamwe mu ho Bikira Mariya yabonekeye hanyuma yifuza kuragiza uwo mubyeyi w’abakene diyoseze ya Nyundo.
Agarutse mu Rwanda mu 1954 yashatse ahantu yashyira ingoro y’uwo mubyeyi ahitamo i Congo Nil mu karere ka Rutsiro.
Padiri Ntirandekura ati “guhera uwo mwaka kugeza uyu munsi, buri gihe ku munsi mukuru wa Asomusiyo, umwepisikopi, abasaserodoti, abihaye Imana n’abakirisitu bose ba diyoseze bakora urugendo rutagatifu aho hantu ku ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya bakamushimira ibyiza yabagejejeho muri uwo mwaka.”
Kuri uwo munsi kandi aho i Congo Nil habera n’umuhango wo kwakira n’abapadiri bashya baheruka kubuhabwa.
Muri uyu mwaka w’ukwemera, 12 bo muri diyoseze ya Nyundo bahawe ubupadiri, barimo 10 bazakomereza ubutumwa bwabo muri diyoseze ya Nyundo n’abandi babiri bavuka muri diyoseze ya Nyundo ariko bazakorera ubutumwa bwabo mu yindi miryango.
Diyoseze ya Nyundo kandi yungutse n’abadiyakoni batanu bategurirwa guhabwa ubupadiri mu mwaka utaha.
Ibirori by’uyu mwaka ntabwo bisanzwe kuko uyu munsi by’umwihariko ari bwo bahimbaza isabukuru y’imyaka 80 umubyeyi w’abakene amaze abonekeye aho i Bane kuko yahabonekeye mu 1933.
Uko abageze i Congo Nil bakirwa
Paruwasi ya Congo Nil icumbikira abasaserodoti, abadiyakoni n’abihaye Imana bahaje mu macumbi macye aba ahari, naho abakirisitu bo ngo nta macumbi yaboneka yajyamo abakirisitu ibihumbi 20, nk’uko padiri Ntirandekura wo muri paruwasi ya Congo yabisobanuye.
Bamwe barara hanze mu bisambu abandi bakarara muri kiliziya, hakaba n’abandi barara bateraniye hamwe basenga. Baza bitwaje impamba, abandi na bo bakaza bitwaje amasafuriya, amasahani n’ibiribwa bibisi bakabiteka bahageze. Bazana n’ibitetse ariko abenshi bakabimara bakiri mu nzira batarahagera.
Padiri ashimira akarere ka Rutsiro kubera ko kagerageje gukwirakwiza amazi, amashanyarazi n’ubwiherero mu nkengero za paruwasi. Icyakora bigaragara ko bidahagije kuko bamwe bakaraba amazi yanduye atemba mu nkengero z’umuhanda hafi y’isoko rihari, abandi na bo bakajya kwiherera mu ishyamba bitewe n’ubwiherero budahagije.
Polisi n’ingabo na bo bagerageza gucunga umutekano w’abo bantu cyane cyane mu masaha ya nijoro.
Padiri Ntirandekura avuga ko i Congo Nil mu karere ka Rutsiro ari ho abakirisitu Gatulika batangiye gutemberera cyane mbere ya Kibeho kuko i Congo Nil batangiye kuhaza mu 1954 mu gihe i Kibeho ho batangiye kuhaza mu 1981.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment