Umushinga wa Compassion international ukorera mu itorero UEBR Mukoma akarere ka Ruhango, wamurikiye abagenerwabikorwa bawo, bimwe mu bikorwa bimaze kubakorerwa bifite agaciro gakabakaba muri miliyoni 10.

Bimwe mu bikorwa byagiye bikorerwa aba bagenerwabikorwa, harimo kububakira, kubaha amatungo, kubigisha guhinga uturima tw’igikoni, gushakirwa amazi meza n’ibindi. Kuri ibi hakaniyongeraho kurihirira abana babo.

Abaturage berekwa uko bazajya batera imirama mu turima tw’igikoni

Abaturage berekwa uko bazajya batera imirama mu turima tw’igikoni

Abaturage bafashwa n’umushinga wa compassion, bavuga ko wabagobotse cyane, kuko ngo ubu abana babo bariga neza bakanivuza, imirima yabo ikaba isigaye ijyamo ifumbire.

Rafiki Martin wari uhagarariye pasiteri wa Paruwasi UEBR Mukoma muri uyu muhango wabaye tariki ya 30/07/2013, yashimiye umushinga wa Compassion ku bikorwa ukomeje gukorera abakirisitu babo kuko hari benshi bamaze kwivana mu bukene.

Ati” ego koko turi abakirisitu, yibutsa ko ari byiza roho nzima igomba gukorera no mumubiri muzima, tukaba dushimira compassion uburyo ikomeje kutugaragariza urukundo”

 

Ruramirwa Mutwe Olivier wari uhagarariye compassion international muri iki gikorwa, yashimiye cyane udushya uyu mushinga wagiye uhanga muri iri torero harimo kwigisha abaturage kwihingira uturima tw’igikoni aho batuye kugirango bagire imirire myiza.

Agasaba abagenerwa bikorwa b’uyu mushinga gukomeza gukoresha neza ibyo bahawe n’ibyo bigishijwe kugirango bakomeze guharanira guteza imbere imibereho yabo.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment