3

Abakorerabushake bari muri komite zishinzwe gukumira abana bata amashuri mu midugudu igize imirenge ya Gasaka na Kamegeri yo mu karere ka Nyamagabe bakorana n’umushinga World Vision, kuri uyu wa kane tariki ya 22/08/2013 bashyikirijwe amagare azaborohereza ingendo bakora mu murimo wabo wo gukurikirana abana umunsi ku wundi ngo badata amashuri.
Aba bakorerabushake bafite inshingano zo kugenda hirya no hino mu midugudu yabo basura abana batakiga cyangwa se abagaragaza ibimenyetso by’uko bashobora guta ishuri bakaganira nabo ndetse n’ababyeyi, bityo bagatanga raporo ku nzego z’ibanze no kuri World Vision bakarebera hamwe uburyo basubira ku ishuri, kandi ngo umubare munini w’abana bamenyekanye babashije gusubirayo nk’uko bitangazwa na Nyirahabimana Marie Josee, umwe mu bakorerabushake bo mu murenge wa Gasaka.
Ati “Twabanje mbere na mbere kujya mu midugudu hose tureba abana bafite ikibazo batakiga. Tukagenda tubaza abo bana ikibazo bafite, tukaganira n’ababyeyi, hanyuma tuza gutanga raporo na World vision itugira inama z’ibyo twakora, kugeza ubu tubona abana bari gusubira mu ishuri kereka abari kure tutari twamenya aho baherereye”.
Nyirahabimana akomeza avuga ko mbere byabarushyaga kuko harimo abana bajya gushaka kure, ariko ngo kuva bahawe amagare azajya abafasha mu koroshya ingendo bizatuma aho bazajya bumva umwana wataye ishuri hose bazajya bamugarura agasubira ku ishuri.
Niyitegeka Antoine, umuyobozi w’umusigire w’umushinga World Vision ADP Nyamagabe ashimira aba bakorerabushake ku kazi kanini bakora baharanira ko abana bose bayoboka amashuri by’umwihariko mu mashuri abanza, dore ko ngo banafite uburenganzira bwo kujya ku mashuri bakareba mu makaye abarezi bahamagariramo abana bakareba abasiba cyane nabo bakabitaho ngo kuko iba ari intandaro yo kurivamo.
Avuga ko kuva aba bakorerabushake batangira gukora mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2012 kugeza mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2013, mu murenge wa Gasaka gusa bakurikiranye abana bagera kuri 103 ntibate ishuri abandi bari baramaze kurivamo bakagaruka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Jean Pierre yashimiye aba bakorerabushake mu gumira abana bata amashuri kuba bariyemeje gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’akarere, dore ko mu mihigo yako harimo kugabanya umubare w’abana bata ishuri.
Yabibukije ko umutungo w’igihugu ari abaturage bacyo ndetse ngo umunani abantu basigaranye wo gutanga ari ukujyana abana ku ishuri, ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’akazi bibesheho, abasaba gushyiramo ingufu ngo bakomeze gutanga umusaruro ushimishije.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment