url

NYAGATARE-Abantu basaga 50 bamaze kuva mu gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge no mu bindi byaha byahungabanya umutekano mu murenge wa Rukomo ho mu karere ka Nyagatare babifashijwemo n’inyigisho za gikirisitu.

Ibi byagagariye mu gusoza igiterane cy’iminsi itatu mu itorero CECA cyari cyanitabiriwe n’umuyobozi waryo ku rwego rw’igihugu, aho iri torero ryanashimiwe n’ubuyobozi bwite bwa leta ku ruhare rigira mu kubaka umuturage muzima.

Iki giterane cyateguwe n’itorero CECA (Communaute des Eglise Chretiennes en Afrique),  gifite insanganyamatsiko yo gukira no kubohoka.

Mu nyigisho zahatangiwe, zirimo izishishikariza abantu kubana amahoro, gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’umubiri no kuva mu ngeso mbi zirimo izo gucuruza ibiyobyabwenge no kubikoresha ibintu bigagara cyane muri uyu murenge wa rukomo kimwe n’indi yegereye umupaka n’igihugu cya Uganda.

Pasteri Vumiriya John yavuze ko aha hiswe ku musozi w’ibitangaza ngo kuko abantu baza bafite imitwaro kandi bakaharuhukira. Inyigisho  zihatangirwa  ngo zabatuye benshi nkuko byagarutsweho mu buhamya bw’ababihozemo.

Nyuma y’ubutumwa butandukanye yaba ubwo mu ijambo ry’imana n’ubunyuze mu ndirimbo z’amakorari yitabiriye iki giterane, abandi bashya nabo bihannye ari benshi cyane banamaze kumva ingorane bagenzi babo bagiye bagirira mu byaha.

Bemeye gusengerwa maze baramburwaho ibiganza n’abashumba b’itorero bayobowe n’umuyobozi waryo ku rwego rw’igihugu Musenyeri Enock Dusingizimana.

Ibyishimo bikaba byari byisnhi ku biyemeje kuva mu byaha n’abo bagiye gufatanya umurimo w’Imana.

Musenyeri Dusingizimana Enock umuyobozi w’iri torero mu Rwanda no muri Afrika, yavuzeko uretse ibikorwa by’umwuka banafite ibikorwa bitandukanye bagamije gukorera abaturage bigamije kubazamura mu buzima bwabo busanzwe.

Ibi bikorwa babishimiwe na Uwishatse Ignace umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo wavuzeko ibikorwa by’iri torero bifasha mu guhindura ubuzima bw’abaturage bibaganisha ku kwiyubaka.

Gusoza iki giterane byanitabiriwe n’abashumba b’indembo z’amajyepfo, uburengerazuba, amajyaruguru n’iburasirazuba, maze abakirisitu b’iyi paruwase bagenera uyu Bishop Enock inyana bamushimira uko abababa hafi anashishikazwa no gukura kw’itorero.

Iki giterane kitabiriwe kandi n’amakorari yo muri Region ya Nyagatare na Gatsibo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment