Mu mpera z’uyu mwaka wa 2013, ab

Abaturage begerejwe amavomo y’amazi meza n’umushinga  WASH ku buryo byakemuye byinshi mu mibereho myiza yabo

Umushinga WASH Project ni umwe mu mishinga ikorera mu karere ka Nyabihu,ukaba ufite isuku n’isukura mu nshingano zawo. Uyu mushinga ukaba ufite ibikorwa biri mu buryo bune.

Muri ibyo bikorwa icya mbere akaba ari ukugeza amazi meza ku baturage,icya kabiri ni ukubagezaho ibikorwa by’isuku n’isukura,icya gatatu ni uguteza  imbere umuco w’isuku  mu baturage naho icya kane akaba ari ukongerera ubushobozi inzego  zose uyu mushinga ukorana nazo.

Nk’uko Liliane,umwe mu baturage batuye muri aka karere yabidutangarije,mu karere ka Nyabihu,bari bafite ikibazo cy’amazi meza n’aho bayakuraga hakaba hari kure ugereranije n’aho batuye.

Nk’uko mu nshingano z’umushinga WASH harimo no kugeza amazi meza ku baturage mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura ndetse n’imibereho myiza yabo,mu karere ka Nyabihu,uyu mushinga ukaba mu myaka 4 ugiye kuhamara wari ufite inshingano zo kugeza ku baturage ibihumbi 100 amazi meza.

Kugeza ubu,nubwo hakibura amezi yenda kugera kuri ane ngo bamare imyaka 4,intego biyemeje kugeraho bakaba barayirengeje,aho bamaze kugeza amazi meza ku baturage bagera ku bihumbi 130 nk’uko Mubirunyoye Eugenie,umukangurambaga w’umushinga WASH muri aka karere yabidutangarije.

Eugenie,akaba akomeza avuga ko nubwo bari biyemeje kugeza ku baturage ibihumbi 100 amazi meza mu mpera z’umwaka wa 2013,asanga bazayageza ku baturage ibihumbi 167. Iki kikaba ari igikorwa cyo kwishimira cyane.

Yongeraho ko kwegereza abaturage amazi meza byakemuye ibibazo by’abagore bataga igihe cyo gukora indi mirimo bajya gushaka amazi meza n’abana batigaga neza bitewe no gushaka amazi kure.Ikindi kandi ibibazo by’isuku n’isukura n’ingaruka ziterwa n’umwanda  nabyo bikaba byaragiye bikemuka.

Kugeza ubu,umushinga WASH ukaba waragejeje amazi ku baturage,ku buryo aho wagejeje ibikorwa byawo abaturage bavana amazi muri metero zitarenze 500.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment