Ihuriro ry’imiryango nyarwanda yita ku bafite ubumuga NUDOR (National Union of Disabilities’Organisations of Rwanda)  rirashaka gukorera ubuvugizi abana biga bafite ubumuga.

Mu rwego rwo kunoza imyigire y’abana bafite ubumuga, abahagarariye abafite ubumuga mu mirenge igize akarere  basanga ari ngombwa ko hamenyekana umubare nyakuri w’abana bafite ubumuga biga mumashuli kugera kumyaka 12 y’ibanze kuri bose, ndetse hakanakurikiranwa imyigishirize.

NUDOR ifite icyerekezo cya sosiyete iha abafite ubumuga uburengenzira bungana, uruhare rwisanzuye mu buzima bwose bw’igihugu kimwe na bagenzi babo badafite ubumuga. Ifite ubutumwa bwo guhuza imiryango yita ku bafite ubumuga mu gusangira ubunararibonye, gukorera mu bwisanzure no kuyunganira mu kugera ku ntego zayo ku buryo bwimbitse. Akaba ariyo mpamvu yiyemeje guhagurukira icyo kibazo.

NUDOR ihangayikishijwe n’uburezi bw’abana bafite ubumuga

Abafite ubumuga nabo barifuza ko uburezi bw’abana bwatezwa imbere

 Istinda ry’abashinzwe uburezi mu mirenge ryasanze abana bafite ubumuga bahura n’ingorane zijyanye no  kubura ibikoresho, imiterere y’amashuri bigamo, ingendo ndende, imikino n’ imyidagaduro, abarezi batabihuguriwe, ubushobozi budahagije bw’ababyeyi n’imyumvire iri hasi haba mu miryango no muri sosiyete muri rusange.

Inzego zose zihuriye ku nshingano y’uburezi zisabwa gukora ibishoboka mu guhashya ziriya ngorane. Minisiteri y’uburezi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ngo bazasabwa inkunga yo guhugura abarimu ku ndimi z’amarenga na Braille (soma buraye) no gushakira bariya bana ibikoresho n’ imfashanyigisho bibafasha kwiga nta nkomyi.

 Inzego z’ibanze nazo zigomba gukora ubukanguamba n’ubuvugizi abo bana bagafatwa nk’abandi kandi bakabona insimburangingo. Hari n’abana bacikishije amashuri bagomba gukurikiranwa bakayagarukamo.

Mu bigo 12 by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na12 bibarirwa mu karere ka Ngororero 6 bifite abana bafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo n’ubwo mu mutwe.

National Union of Disabilities’Organisations of Rwanda (NUDOR) ibumbiye hamwe imiryango 8 yita ku bafite ubumuga ariyo RUB, RNUD, NPC, AGHR, NOUSPR, ANFSMR, THT na COLLECTIF TUBAKUNDE.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment