Yakiriye agakiza areka  ibiyobyabwenge yatangiye kunywa afite imyaka 6

Gasore Pierre w’imyaka 33 bakundaga kwita izina rya mafiya kubera ibikorwa bibi  yaterwaga no kunywa ibiyobyabwenge, avuga ko nyuma y’imyaka igera kuri 25 anywa ibiyobyabwenge yafashe umwanzuro wo kubireka abifashijwemo n’abanyamasengesho.

Ibi bikorwa bibi birimo kurwana kwiba no guhungabanya umutekano yabikoreraga mu mujyi wa Kibungo arinaho avuka.

Mubuhamya we ubwe yitangiye ubwo yashimaga Imana yamukuye ahabi, mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabaye kuri uyu wa 17/08/2013 mu mujyi wa Kibungo, Uyu musore yavuze ko  yatangiye kunywa urumogi afite imyaka itandatu nyuma akomeza kujya anywa n’ibindi bikomeye.

Yagize ati ” Njyewe najyanaga urumogi ku ishuri mfite imyaka itandatu.Nakuriye muri ibyo kugera aho najyaga za Uganda gushaka ibindi nka kokayine, mayirungi, mugo n’ibindi nkazanira n’abandi muri uyu mujyi wa Kibungo.”

Uyu musore akomeza ubuhamya bwe yavuze ingaruka byamugiragaho agira ati” Njyewe iyo nabimywaga ntacyo natinyaga, abenshi wenda hano baranzi, banyitaga mafiya kuko iyo nabaga ngeze muri uyu mujyi abantu  bavugaga ko bashize bapfuye, nakoze ibibi byinshi gusa Imana ishimwe ko mpagaze aha nshima Yesu wangiriye ubuntu.”

Gasore yafashe icyemezo cyo kubireka tariki ya  11/06/2011, ubwo yari afunguwe azize ibiyobyabwenge aho yafunzwe imyaka irenga irindwi.

Bamwe mu batanze ubuhamya muri iki giterane bavuga kuri uyu musore Mafiya, barimo aho yabaga, uwo mugore yavuze ko bari barabuze icyo bakora kuko byari birenze urugero.

Yagize ati” Ntamutekano twagiraga, yaratwibaga akavuga ko azatwica ubundi yabuzaga imodoka yacu ya taxi Hiace gukora, yigeze kwimanika mugiti atubwira ko nitutamuha ibihumbi 50 ahita asimbuka agapfa. Ibi byose ariko twarasengaga nuko Imana iratwumva.”

Uwaje ahagarariye inzego za police muri iki giterane, Assistant  Inspector of police,Uwizeyimana Beatrice,mu ijambo rye yavuze ko uwo muhungu nawe amuzi ndetse ko atakekaga ko yareka ibiyobyabwenge kuko byari bikabije.

Yagize ati ”Uyu musore yigeze gutwika imyenda ye muri mabuso kugirango nayo ishye ,ubwo twari twamufunze akurikiranyweho ibiyobyabwenge,mu byukuri amadini yose ahagurutse agafatanya na leta ibibyobyabwenge twabihashya nkuko mubyiboneye.”

Umushumba uhagarariye itorero rya ADEPR mu karere ka Ngoma, Habarurema Alphred, yavuze ko ADEPR ihagurutse ngo irwanye ibiyobyabwenge kandi ko batazatezuka.

Ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwege byateguwe n’itorero rya ADEPR bizabera mu ntara y’Uburasirazuba yose hatangwa ubutumwa bwo kubireka banasengera ababinywa ngo babireke mugihe cy’uku kwezi kwa Munani nkuko bitangazwa n’umushumba wungirije w’ururembo  rw’uburasirazuba.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment