Isozwa

Abayisiramu bo mu karere ka Ngoma bafatanije n’ abo mu  karere ka Rwamagana bakoze igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kubaka centre Islamique mu karere ka Ngoma mu mujyi wa Kibungo.

Aya mafaranga yakusanijwe mu gisibo gitagatifu cya Lamadhan mu rwego rwo gukora iki gikorwa kandi ngo gahunda irakomeje kuburyo mugihe kitarambiranye ngo bazaba batangiye kubaka.

Umuyobozi w’abayisilamu mu karere ka Ngoma, Sheikh Abdoul-Kalim Hakizimana, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ku munsi wa idiri fitiri basorezaho igisibo gitagatifu cya Lamadhan, yavuze ko iyi centre izaba irimo amashuri.

Nubwo ariko bashaka gushyiraho iri shuri, umuryango w’abayisiramu wari ufite ishuri ryisumbuye ahantu hitwa I Karenge mu mujyi wa Kibungo riza guhagarikwa mu myaka ishize.

Uretse ibikorwa byo gukusanya inkunga yo kubaka  iyi centre Islamique ngo hari nibindi bikorwa bamaze kwigezaho ,aho ngo bamaze kwiyubakira imisigiti ijyanye n’icyerekezo ndetse ngo ibikorwa byo gusenga n’iby’iterambere bikaba bishyizwe imbere.

Ibikorwa bimwe na bimwe by’iterambere ngo babifashwamo n’abafatanyabikorwa babo barimo n’ umuryango w’ivugabutumwa witwa A.M.A

Ibikorwa byabo ngo ntibiheza inyuma abagore kuko ubu abagore bo mu karere ka Ngoma b’abayisilamu bahura n’abo mujyi wa KIGALI bitwa “abahuje ukwemera” ndetse nabo mu karere ka Kamonyi ngo baganire ku iterambere ryabo bakagira n’ibikorwa by’iterambere bakora.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment