Generation for peace yatangije ibikorwa byayo

Umuryango Generation For Peace uharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bana bakiri bato  watangiye ibikorwa byawo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 06/08/2013.

Ibikorwa by’uyu muryango wigisha amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu bana bakiri bato, babinyuza mu mikino y’abana bato aho babigisha gukina imikino nka volley ball, maze uko bakina ari nako bahabwa ubutumwa bwo guharanira amahoro.

Ubwo ibikorwa by’uyu muryango byatangizwaga mu karere ka Ngoma ,urubyiruko rutari ruke rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye rwari rwitabiriye, ndetse n’uhagarariye uyu muryango mu Rwanda nawe yari yitabiriye ibi birori byaranzwe ahanini n’umukino wa volley ball hagati y’urwo rubyiruko.

Nkuko twabitangarijwe n’abatoza b’aba bana ngo uru rubyiruko ruba ruri kuva ku myaka 15 kuzamura. Uburyo ngo batozwa umuco w’amahoro babikora babinyuza mu mikino hanyuma mugihe baruhuka bagahabwa ubutumwa bwo guharanira amahoro.

Nkuko byagaragara mu mukino bakinaga bashyiragamo akaruhuko ubundi bakavuga igisa n’ikivugo bagira bati” Peace for me ,peace for you, peace for all” bivuze ngo amahoro kuri njye,amahoro kuri wowe,amahoro kuri bose.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko, Rutagengwa Bosco, yadutangarije ko uyu muryango ugamije guteza imbere umuco wo guharanira amahoro mu bana bakiri bato ngo bazakurane uwo muco.

Yongeyeho ko urubyiruko ruturutse mu mashuri yisumbuye n’ abanza ruhabwa amahugurwa mu mikino(training ) rwigishwa gukina imikino nka volley ball arinako batozwa kugira umuco w’amahoro no kuyaharanira.

Uyu muryango ukorera mu turere, nyuma y’ahoo utangirije ibikorwa byawo mu mwaka wa 2010 I Kigali kuri stade amahoro, abatoza bazatoza abandi bakaba barahawe amahugurwa muri iyi gahunda.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment