2

Abaturage basaga 350 borojwe inka zitanga umukamo n’umushinga PAPSTA(Projet d’Appui au Plan Stratégique pour la Transformation de l’Agriculture) bibumbiye muri koperative yitwa “Intwazamihigo” barishimira mitiweli y’amatungo bashyizeho kuko ubu inka zabo zitakirwara ngo zipfe cyangwa kuzivura bibagore.
Nyuma y’uko zimwe munka bahawe zagiye zihura n’indwara zitandukanye ndetse zimwe zikanapfa, aba borozi bahise bafata icyemezo cyo kuzishyira mubwisungane mukwivuza, ubu ikibazo cyo kurwaza inka ikaremba kikaba kitakihaba.
Ntirenganya jean Baptiste, umuyobozi w’iyo koperatie avuga ko uretse kuba barashyize amatungo yabo mubwisungane mukwivuza bigatuma babasha kwita kunka zabo, ngo amafaranga atangwa anabafasha mubindi bikorwa bitanga inyugu kuri koperative.

Abahawe inka na PAPSTA baterana buri kwezi bakiga kubibazo bafite
Ubwo yatuganirizaga yagize ati “twahawe inka kubera ko twari abakene, ariko ubu twese turakeye kandi turifashije kubera kwibumbira muri koperative tukanakora ibindi bikorwa biduha inyungu ndetse tukanajya inama”.
Kimwe mubifasha abo baturage ni uko amafaranga ya mitiweli y’inka atangwa rimwe gusa, aho buri nka yishyurirwa amafaranga 2500frw, maze inka irwaye koperative ikayivuza, ariko amafaranga ayitanzwe ho akazishyurwa na nyiri inka buhoro buhoro agasubira muri koperative aho aba akoreshwa ibindi bifitiye akamaro abanyamuryango.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo Adrien Harerimana avuga ko asaba abaturage bose bafite amatsinda bahuriyeho kuyabyaza mo koperative maze bakifasha gutera imbere ndetse bakabasha no kwegerwa ngo bafashwe kuburyo bworoshye.
Bamwe muri abo borozi basanga iyi gahunda ya mitiweri ku nka ikwiye gukwira mukarere hose kuko amafaranga avuza inka iyo yarwaye ari menshi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment