Isozwa

Abantu  batari mu idini ya Islamu nabo ngo  isozwa ry’igisibo  ribagirira akamaro cyane  kuko babona ubufasha ,nko guhabwa imyamabaro, ibyo kurya ,gusurwa  igihe hari abari mu bitaro n’ibindi.

Hadji RUKARA Silvetre Salim yavuze  ko uyu munsi utari uw’ibyishimo kubagize idini ya Islamu gusa, kuko n’abandi  bagenda bahabwa ubufasha ku munsi nk’uyu, ibi yabitangaje ubwo hasozwaga  igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan tariki 8/8/2013 mu karere ka Muhanga .

Nyuma yo kumara igihe kingana n’ukwezi kose, abagize idini ya Islamu  mu Rwanda bari mu gisibo , mu Rwanda no ku isi hose  hashojwe igisibo cy’ukwezi gutagatifu  kwa Ramadhan.

Abayisilamu bamara iki gihe biyiriza ubusa,baharanira gukora ibyiza . ibi ngo bikaba kuri uyu munsi ari umunsi w’ibyishimo cyane ku bagize idini ya Islamu. Ubusanzwe iki gisibo iminsi  kimara  igenda ihindagurika.   ukwezi  kwa  Ramadhan  hari igihe kumara   iminsi 29, cyangwa 30, ariko uyu mwaka iki gisibo cyagize iminsi 29.

Muri iyi minsi abagize idini ya Islamu , ni igihe cyo gusenga cyane,ariko kandi hari n’ibindi bikorwa bakora, muri byo harimo gutegura imfashanyo zihabwa abatishoye nkuko Hadji  RUKARA Silvetre Salim  abivuga.

Ati: “ubundi idini ribasaba gukundana no gukundirana nk’uko biba bikwiye, niyo mpamvu rero ku munsi nk’uyu twifatanya n’abakene tukaba twasangira cyangwa tukanabafasha mu bundi buryo ariko uyu munsi si uwo kurya nk’uko benshi babivuga.”

Mu gihe ku munsi nk’uyu usanga bamwe mu bantu bawufata nk’umunsi wo kurya cyangwa kunywa ,ngo siko bimeze ,ahubwo ni igihe cyo kwishimira iminsi aba bagize idini ya Islamu  baba bamaze mu masengesho ndetse no kwiyiriza. Gusa, aba ari umunsi w’ubusabane bukomeye, basangira ibyo kurya byabonetse n’izindi nkunga n’abatishoboye.

Umunsi mukuru w’igisibo cya Ramadhan ni umunsi ukomeye cyane ku idini ya Islamu. hirya no hino mu Rwanda bari mubyishimo bigizwe no gusabana n’abantu batishoboye. Uretse kandi abagize iri dini na leta y’u Rwanda ni umunsi iha agaciro kuko , uyu munsi hatangwa ikiruhuko.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment