Abahejwe inyuma n’amateka bishimiye kuba barize gusoma, kwandika no kubara.

Abahejwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe barashima umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije n’iterambere ry’icyaro (REDO) wabigishije gusoma, kwandika no kubara, ngo kuko byatumye bajijuka bakava mu bwigunge.

Ingabire Charlotte w’imyaka 18 avuga ko mbere y’uko yiga gusoma, kwandika no kubara yari mu bwigunge aterwa n’ubujiji ngo kuko atabashaka kujya ahantu ngo ahisanzure.

Ati “Ntaramenya gusoma no kwandika narindi mu bujiji, ntabwo napfaga kujya ahantu hose ngo mpisukire ukuntu nishakiye. Ariko aho namenyeye gusoma no kwandika ubu narajijutse mbasha kugira ikintu nakwimarira n’icyo namarira bagenzi banjye”.

Ingabire akomeza avuga ko ubu yavuye mu bwigunge, hakaba nta muntu wamwiba aramutse agiye kugura ikintu mu iduka, ndetse ngo nyuma yo kujijuka basigaye baganira n’abandi bagahana ibitekerezo n’inama.

“Ubu nsigaye naravuye mu bwigunge, nsigaye bampa amafaranga nkamenya kuyabara mbere sinari mbizi, nkajya mu iduka nkamenya guhereza amafaranga nkamenya nayo bansubiza. Tubasha kuvugana n’umuntu wize tukamuha ibitekerezo, akatwungura inama, akaba yanadupangira n’ikintu twakikorera,” Ingabire.

Ruvugundi Jean Claude nawe wize mu isomero ry’abakuze akaba azi gusoma, kwandika no kubara, avuga ko byamugiriye akamaro ngo kuko ubu ashobora kwisomera icyapa aho yagisanga ku muhanda, bityo akaba atagerwaho n’ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yanditseho, nk’uko byari kumugendekera ataragana isomero.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile, ashimira umufatanyabikorwa REDO ufatashwa n’umushinga TROCAIRE, uruhare bagira mu guteza imbere aba baturage bari barahejwe inyuma n’amateka, ubigisha gusoma, kwandika no kubara, ngo kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.

Ati “Kumenya gusoma no kwandika ni imwe mu nkingi ikomeye y’iterambere rirambye, rituganisha aheza, rituganisha mu cyerekezo 2020, rituganisha mu kwihesha agaciro ndetse no kwigira twigirira icyizere”.

Uyu mushinga REDO ufite gahunda yo guteza imbere aba basigajwe inyuma n’amateka ubafasha gushaka ubundi buzima butari ukwangiza pariki y’igihugu ya Nyungwe, ubigisha ndetse ukabafasha no mishinga y’ubworozi bw’inzuki.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment